INDIA: Abanyeshuri bambitswe ibikarito mu kizamini ngo badakopera

Amafoto menshi yasohotse agaragaza abanyeshuri bambaye ibikarito mu mutwe mu gihe cy’ikizamini ngo badakopera yatumye abayobozi b’iryo shuri basaba imbabazi.

Aya mafoto yafatiwe ku ishuri ryitwa Bhagat mu ntara ya Karnataka mu majyepfo y’ubuhinde, aba banyeshuri bakaba bari bari mu kizamini cy’ubutabire (chemistry). Aya mafoto yerekana neza abanyeshuri bambaye ibikarito kumutwe bikaseho akanya gato bareberamo ndetse ibyo bikarito bikaba byari biteye muburyo butatuma umuntu areba kuruhande.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwahise busaba imbabazi, umuyobozi umwe kuri iri shuri akaba yaratangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ibi bakoresheje ubu buryo budasanzwe mu rwego rwo guhangana bikomeye n’abagerageza gukopera mu bizamini. Yakomeje avuga ko iyi nshuro babikoze muburyo bw’igerageza kuko hari n’ahandi bumvise ko byabaye. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abo bayeshuri aribwo ubwabo bizaniye ibyo bikarito ndetse babyambara nta gahato bashyizweho.

Abanyeshuri bamwe babyambaye iminota 15, abandi 20 abandi ntibambara ndetse nyuma y’isaha imwe bategetswe kubikuramo bose. Umuyobozi mu nama y’igihugu y’uburezi yavuze ko ibi bintu bibangamye cyane. Ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko bwahisemo guhagarika iri gerageza nyuma yo kubisabwa n’inama y’ubutegetsi y’uburezi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*