Imwe mu myanzuro y’inama yahuje abayobozi bu Rwanda na Uganda.

Muri uyu mugoroba inama yahuzaga ubutegetsi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda yafashe imyanzuro imwe n’imwe irimo guhagarika icengezamatwara hagati y’ibihugu byombi rigenda rikorwa ku mbuga za internet.

Uganda yaje ihagarariwe na minisitiri Sam Kuteesa yemeye neza ko igihugu cye kigiye gukurikirana iby’urutonde rw’abantu 200 u Rwanda rwabahaye bikaba bivugwa ko bafungiye mu gihugu cya Uganda. Bemeje ko inzego zibishinzwe zigiye guhita zireba ibyabo bantu abafunze barengana bagahita barekurwa ndetse n’abafite dosiye zibakurikirana bagahita bagezwa mu nkiko vuba na bwangu.

Mubyo ibihugu byombi byumvikanyeho kandi harimo nk’ingingo ya gatanu ivuga ko ibihugu byombi bigomba guhagarika icengezamatwara (propaganda) zisesereza urundi ruhande zagiye zikorwa kenshi mu itangazamakuru ndetse no kumbuga za internet zitandukanye. Ibi byaturutse kukuba ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zibogamiye kuri leta zagiye zifashishwa muriki gihe ibihugu bitavugaga rumwe maze zigatanga amakuru agamije gusebya ubutegetsi ndetse n’abandi bategetsi b’urundi ruhande.

Ku bisa n’ingingo yari itegerejwe na benshi ndetse inafite icyo imariye benshi yo kongera gusubukura urujya n’uruza cyane cyane ku mipaka y’ibihugu byombi abategetsi ku mpande zombi bemeranyijwe ko iyi ari ingingo izaganirwaho mu nama nkiyi itaha. Nkuko byatangajwe n’uhagarariye itsinda by’abategetsi bari bahagarariye u Rwanda bwana Olivier Nguhungirehe yatangaje ko nyuma y’iminsi 30 bazongera bagahura bakareba uko buri ruhande rwashyize mu bikorwa ibyo basinye.
Mu minsi 30 iri imbere I kampala muri Uganda hazaba indi nama nk’iyi ari nayo izasuzumbirwamo ibirebana n’urujya nuruza. Iyi nama uretse intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda yari yanitabiriwe n’intumwa za angola na DRCongo nk’ibihugu biri kunga u Rwanda na Uganda.

Yaririmo nabo mu nzego z’umutekano nka Maj. Gen. Joseph Nzabamwita akaba ari umunyabanga mukuru w’urwego rw’iperereza mu Rwanda ndetse na ambasaderi Joseph Okwet ukuriye urwego rw’iperereza hanze ya Uganda.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*