Ikipe ya Tottenham yatsinzwe ibitego byinshi biba ubwa mbere mu mateka yayo

Ikipe ya Tottenham yo mu bwongereza yakinnye umukino wa nyuma wa champions league mu mwaka ushize ndetse icyo gihe iza kuwutakaza itsinzwe na Liverpool ibitego 2-0. Icyakora nubwo yabuze icyo gikombe abantu benshi barayishimiye cyane ndetse babona ko umwaka ukurikira ishobora kuzongera ikagera kure.

Nyamara uko kwitwara neza mu mwaka ushize, bigaragara ko bisa nkaho byarangiriye aho ahubwo iyi kipe ikaba iri gutangira bundi bushya, kuri uyu mugoroba ubwo bakinaga imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda ya champions league, Tottenham yari yakiriye Bayern Munich yari imaze iminsi itameze neza ndetse benshi bakekaga ko Tottenham iri butsinde uyu mukino biyoroheye.

Ariko nyamara siko byaje kugenda ahubwo umukino wagize indi sura itandukanye niyo abantu bakekaga, nubwo Tottenham ariyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 12 gusa ibyakurikiyemo ntibyayibereye byiza kuko igice cya mbere cyaje kurangira bayitsinze ibitego bibiri ari 2 bya Bayern kuri kimwe cya Tottenham. Kugeza ubu abafana ba Tottenham ntibarumva uburyo ikipe ya Bayern ishobora kuza ikabasebereza ku kibuga cyabo bingana kuriya.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Bayern yaje yariye karungu ndetse kugeza ku munota wa 55 byari bimaze kuba ibitego 4-2, ndetse umukino uza gukomeza ibindi byaje gukomera hagati y’umunota wa 83 na 88 kuko muriyo minota 5 ikipe ya Bayern Munich yatsinzemo ibitego bitatu bituma ibyari 4-2 bihita biba 7-2.

Umukinnyi Serge Gnabry wahoze muri arsenal kuri akaba akinira Bayern yakoze amateka kubera ko muri uwo mukino yatsinzemo ibitego bine wenyine ndetse bituma ahita ayobora abandi mu gutsindsa ibitego byinshi muri champions league.

Serge Gnabry wahoze muri Arsenal, yatsimo ibitego 4

Robert Lewandowski utajya yiburira yatsinzemo ibitego bibiri mu gihe ikindi cyatsinzwe na Joshua Kimmich. Icyo wamenya nuko aribwo bwa mbere Tottenham yari itsindiwe ibitego 7 murugo mu mukino w’amarushanwa yemewe ku rwego mpuzamahanga. Iyi mikino kandi siyo yatunguranye gusa kuko ikipe ya real madrid nayo imaze iminsi itameze neza yanganyirije mu rugo na club brugge yo mu bubiligi ibitego 2-2.
Nyuma yuko Real yari yabanje kwinzizwa bibiri ikaza kubyishyura.

Robert Lewandowski (upfukamye) yatsinzemo ibitego 2

Dore imikino yose uko yagenze:


  • Atalanta 1-2 Shakthar Donetsk
  • Real Madrid 2-2 Club Brugge
  • Man City 2-0 Dynamo Zagreb
  • Crvena Zvezda 3-1 Olympiacos
  • Lokomotiv Moscow 0-2 Atletico Madrid
  • Tottenham 2-7 Bayern Munich
  • Juventus 3-0 Bayer Leverkusen
  • Galatasaray 0-1 PSG

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*