Ikipe ya Manchester city iri mubihe bikomeye kurusha ikindi gihe.

Nyuma yuko ikipe ya Manchester city itwaye igikombe cya shampiona y’ubwongereza inshuro ebyiri zikurikiranya abenshi bari batangiye no kuyiha igikombe cya gatatu bitewe numubare w’abakinnyi ifite kandi bose bakomeye.

Icyakora ikizere kiri kugenda kigabanuka ku bafana ba man city nyuma yaho kuri ubu iyo kipe isigaye idafite umukinnyi wo kuyifasha mu gice cy’ubwugarizi bitewe n’imvune zugarije iyo kipe. Ibintu byongeye gukomera nyuma yaho umukinnyi Jone Stones ukina inyuma muriyo kipe agiriye ikibazo cy’imvune mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri maze bigatuma Pep Guardiola asigara mu ihurizo rikomeye ryo gukina nta bwugarizi bwizewe afite.

Guardiola yagize ati: “John Stones yavunitse, yagize imvune mu myitozo y’uyu munsi mu gitondo. Azamara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu adakina, kubera ko yagize ikibazo ku itako, ubwo yari agiye guhereza mugenzi we umupira”. Kugeza ubu Guardiola avuga ko asigaranye umukinnyi umwe rukumbi mu bakina hagati mubwugarizi.

Ibi kandi bibaye nyuma yuko Aymeric Laporte nawe avunitse mu ivi ndetse akaba yaramaze no kubagwa we yavunikiye mu mikino y’ikipe y’igihugu. Icyakora Guardiola akomeza avugako kuvunika kwaba bakinnyi atazabigira urwitwazo naramuka atsinzwe kuko abahari nabo bagomba gukora kandi bakagera kumusaruro mwiza. Yakomeje avuga ko umupira w’amaguru ari ukugerageza guhangana nibibazo bije kandi ukabitsinda, yavuze ko nubwo abakinnyi be bari kwibasirwa n’imvune ariko ko yiteguye guhangana kandi agatsinda.

Kugeza ubu myugariro Fernandinho niwe gusa usigaye mu ikipe ya mbere ubwo nyuma ye ni ukwiyambaza abana bakiri bato nka Eric Garcia na Taylor Harwood-Bellis. Manchester city iri kwitegura umukino wa mbere mu matsinda ya champions league aho igomba guhura Shaktar Donetsk.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*