Ikipe ya As Kigali imaze gukomeza nyuma yo gutsinda KMC yo muri Tanzania.

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya confederation cup imaze kubona ticket yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora nyuma yo gutsinda KMC yo muri Tanzania ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Wari umukino wo kwishyura waberaga muri Tanzania nyuma yaho mu mukino ubanza w’I Kigali amakipe yombi yari yanganyije ubusa kubusa. Umukinnyi Rashid Kalisa niwe watsindiye as Kigali igitego cya mbere ku munota wa 29, ndetse ntibyaje kurangirira aho kuko ku munota wa 64 uwitwa Nsabimana Eric abenshi bazi nka Zidane aza guterekamo igitego cya kabiri.

As Kigali nyuma yo gutsinda KMC biteganyijwe ko igomba guhita ihura na Proline yo mu gihugu cya Uganda inaheruka kuza gukina cecafa mu Rwanda.

Ku munota wa 87 ikipe ya KMC yaje kubona penaliti ndetse Yussuf Ndikumana aza kuyinjiza neza ariko ntibyagira icyo bimarira ikipe ya KMC. Iyi Proline kandi tubibutseko yakomeje nyuma yo gutera mpaga ikipe byari kuzahura.

Amaso y’abanyarwanda asigaye ahanzwe ikipe ya rayon sports nayo isabwa gukora nkibyo as Kigali ikoze maze nayo ikaba yasezerera al hilal yo muri sudan doreko mu mukino ubanza zari zanganyije igitego 1-1, umukino wo kwishyura uzabera Omdurman muri sudan kuri iki cyumweru, ikipe ya rayon sports ikaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wa gatanu.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*