Ikibazo cy’abakobwa babyara bakiri abana cyafashe indi ntera. Abana b’imyaka 10 gusa bari guhabwa imiti iboneza urubyaro.

Hari ababyeyi bo mu gihugu cya kenya bari guha abana babo b’abakobwa imiti irinda gusama nyamara abo bana bakiri bato cyane dore ko hari n’abari mu myaka icumi.
Aba babyeyi bavuga ko ibi babikora kugira ngo byibuze abana babo bakomeze kwiga badatwaye inda.

Bivugwa ko mu gihugu hose umukobwa umwe kuri batanu 1/5 (20%) bafite hagati y’imyaka 15 na 19 baba batwite cyangwa barabyaye bafite umwana. By’umwihariko agace kegereye inkombe z’inyanja y’abahinde ikora kuri kenya kitwa Kwale ni kamwe mu twiganjemo abana benshi b’abakobwa bava mu ishuli kubera gutwara inda.

Umwe mu baforomokazi bo muri ako gace avuga ko byibuze abana b’abakobwa bangana n’icumi ku ijana (10%) mu baza kwaka imiti irinda gusama baba bari munsi y’imyaka 14. Icyababaje abantu benshi kuri abo bana nuko baba bashaka kwirinda gutwara inda ariko ntanumwe utekereza kubyo kwirinda sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Imyigishirize ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku ishuli yagiye inengwa na bamwe mu banyapolitiki benshi ndetse abayobozi b’amadini bo bavuga ko zitajyanye n’igihe. Ikibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda bakiri bato kuri ubu cyugarije isi yose ndetse uko bukeye nuko bwije usanga kigenda kiyongera yaba mu miryango yishoboye ndetse n’iyitishoboye.
Ibihugu byinshi usanga byaragiye bishyiraho amategeko akakaye ku muntu wese watera inda umwana utagejeje imyaka ariko ibyo byose ntacyo bimara kuko ikibazo kiranga kigakomera. Ku rundi ruhande abenshi bemeza ko iterambere isi igezeho ku buryo bwihuta biri mu bituma abana b’abakobwa bararuka bakiri bato ndetse no kubashuka ugasanga byoroshye kuko kenshi usanga hari uburenganzira bageraho ariko bataragera ku rwego rwakabaye rukenewe.

Indi ngingo abenshi bashingiraho kuriki kibazo ni ikigendanye n’ubukene bwibasiye igice kinini cy’abaturage ku isi bityo bigatuma abenshi bishora ku busambanyi (uburaya) bakiri bato, kugira ngo babashe kubaho. Gusa abaturage batandukanye banenga za leta ko zihutira gushyiraho ibihano nyamara bakagombye kubanza bakareba umuzi w’ikibazo utuma bikomera kurushaho.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*