Ibintu bitandatu utagakwiye kubwira umugabo wawe cyangwa umuhungu mukundana.

Biba byiza mu rukundo iyo mubaye abanyakuri ntihagire icyo mubeshyanya gusa nanone hari ibyo mugomba kugumana kugira ngo umubano wanyu ugende neza nta kibazo.
Kuri wowe mukobwa cyangwa mugore tugufitiye ibintu bitandatu ugomba kugumana nk’ibanga ryawe kugira ngo umubano wanyu ukomeze ugende neza.

Umubare w’abagabo mwaryamanye
Ntabwo aba ari ngombwa ko ubwira umugabo wawe cyangwa uwo mukundana amenya umubare w’abo mwaryamanye mbere.Kuvuga ko Atari ngombwa ntibihagije ahubwo ntuzigere unabitekereza.

Ugenzura inkoranyambaga ze cyane

cyane ibijyanye n’abo bakundanye
Ntabwo ari ngombwa ko ugaragara nk’umuntu ufuha cyane gusa burya biba ngombwa ko ugenzura abo bakundanye ari bantu ki aho baturuka n’imiryango yabo gusa ugomba kubikora uwo mukundana atabizi kugira ngo mukomeze kubana neza.

Yigeze gutuma ananirwa kurya
Bibaho ko wowe n’uwo mukundana mushobora kugirana ikibazo bikaba byatuma unanirwa kurya,burya rero ntuzigere ubimubwira ko byabaye.

Uracyavugana n’abo mwakundanye
N’ubwo hari abo mwakundanye bashobora kuba baravuye mu buzima bwawe burundu gusa hari umwe cyangwa babiri muba muri inshuti ,abo rero si ngombwa ko uwo mukundana abimenya kugira ngo yumve atekanye maze urukundo rwanyu rwogere.

Inshuti yawe magara izi byose ku mubano wawe n’uwo mukundana
Inshuti zacu magara aba ari nk’ishyiga rya gatatu mu mubano wacu,bafasha muri byinshi gusa ku bahungu cyangwa ku bagabo si ko biba bimeze kuko babifata nko kuvugavuga rero n’iyo waba ufite inshuti yawe ubwira byose si ngombwa ko uwo mukundana amenya ko iyo nshuti yawe ibizi byose.

Icyo utekereza ku nshuti ze
Niba ubakunda ni amahire niba utabakunda ugomba kubyihanganira kuko ntabwo wamubwira kureka inshuti ze keretse habaye hari imico mibi baba bamutera.

Ngayo amabanga 6 utagomba kubwira uwo mukundana niba ushaka ko urukundo rwanyu rukomera.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*