Ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba byifashisha Israel n’ubushinwa mu gutata abo batavuga rumwe

Mu cyegeranyo cyasohowe n’ikinyamakuru ‘wall street journal’ cyerekana neza uruhare rwa Israel n’Ubushinwa mu gufasha ibihugu byo muri EAC gukora ubutasi ku bantu baba batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Zimwe mu ngero zifatika batanze bahereye ku buryo guverinoma ya Uganda yifashishije ikigo cy’ikoranabuhanga Huawei cy’abashinwa maze bakabasha gutata bwana Robert Kyagulanyi, wamenyekanye cyane mu muziki nka bobi wine. Muri icyo cyegeranyo byatangajwe ko ikigo Huawei, cyafashije inzego z’umutekano n’ubutasi za Uganda maze bagafungura ubutumwa bufunze bwoherezwa ku ikoranabuhanga nko ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo kinyamakuru kivuga ko inzego z’umutekano za Uganda zagiranye amasezerano rwihishwa na Israel yo kubafasha gukora ubutasi kubantu bose batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko byumwihariko bakibasira Bobi Wine ndetse byashoboka bakajya babashyiraho nibyuma bibakurikirana aho bagenda hose.

Kuva Bobi Wine yagaruka muri Uganda avuye kwivuza muri Amerika leta nibwo yatangiye ibikorwa byose byo kumutata kuburyo budasanzwe.
Inzego z’ubutasi za Uganda zikorera ku kicaro cya police gikorera naguru, mu mpande z’umujyi wa kampala zamaze iminsi itatu zigerageza gufungura ubutumwa bwa whatsapp na skype bya bobi wine ariko birabananira nyuma rero nibwo baje kwiyambaza Huawei kugira ngo ibafashe kubufungura.

Abahanga ba Huawei bahise batangira kubufungura ndetse mu minsi ibiri gusa bari bamaze kubungura uko bwakabaye.
Ubu butumwa bivugwa ko bwari bukubiyemo ibiganiro byose Bobi wine yagiranaga n’ibindi byamamare ndetse n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abamukurikira binyuze kuri whatsapp, aya makuru rero bivugwa ko ari nayo yahereweho police igahagarika ibitaramo byose bobi wine yari yateganyije gukora bamushinja ko ashaka kubikoresha mu rwego rwa politiki.

Ikigo Huawei nicya mbere ku isi mu gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho, by’umwihariko imaze gufata isoko rya Africa ku buryo bukomeye aho itanga ibikoresho by’umutekano, ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu butasi. Gusa ntibirangirira aho kuko Huawei inaca inyuma igakorera za leta akandi kazi katazwi na rubanda ko gufasha gutata umuntu wese utavuga rumwe na leta.

Huawei kandi ubwo yafunguraga ubutumwa bwa bobi yifashishije porogaramu yakozwe n’abanya Israel maze ibasha kwinjira muri group ya whatsapp bobi wine yari arimo yitwaga ‘firebase crew’ ndetse bakuramo n’amakuru menshi baje gushyikiriza leta ya Uganda. Uretse kandi iki kibazo cyabaye kuri bobi wine iri raporo igaragaza ko no muri Zambia byabayeyo kandi byose bikozwe n’abakozi ba Huawei.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*