Ibigo bitwara abantu mu mujyi wa Kigali bigiye kongererwa amasezerano y’amezi atandatu.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ufatanyije n’abafanyabikorwa bari kwiga uburyo byakongera amasezerano y’amezi atandatu ibigo bitatu bitwara abantu mu modoka nini (buses) dore ko andi bari basanganywe yari ageze kumusozo.

Mu kiganiro kuri telephone injeniyeri w’umujyi wa Kigali bwana jean d’amour Rwunguko yabwiye new times ko ayo makuru ari ukuri kandi ko uwo mushinga ugeze kure kugira ngo amasezerano asanzwe yendaga kurangira bakaba bagira ngo bongerere ba rwiyemezamirimo andi mezi atandatu. Mu magambo ye yagize ati: “turacyari gukora ubwumvikane n’ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA ndetse n’izindi nzego bireba kugira ngo twongerere amezi atandatu ba rwiyemezamirimo batatu basanzwe batwara abantu mu mujyi wa Kigali.

Ibigo bitatu birimo: Kigali Bus Services (KBS), Royal Express, na Rwanda Federation of Transport Cooperative (RFTC), ku ikubitiro nibo batsindiye amasoko yo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali icyo bahawe amasezerano y’imyaka itanu guhera muri kanama 2013 icyo gihe buri kigo cyahise gihabwa imihanda kigomba gukoreramo ndetse akaba ntanumwe wemerewe kuvongera inzira z’abandi.

Kimwe mu bitumye aba barwiyemeza mirimo bongerwa amasezerano nuko kuva mu mwaka wa 2018 batangiye ibikorwa byo kuvugurura imihanda bityo bakaba bashaka kuzatanga isoko rishya ryo gutwara abantu imirimo yose yarangiye hamaze kumenyekana ingano nyakuri y’imodoka zikenewe mu mujyi wose kugira ngo hatazabaho kuvugurura amasezerano igihe kitaragera.

Kuva mu mwaka wa 2018 nibwo hatangijwe ibikorwa byo kuvugurura imihanda ndetse naza gare

Bishop Kahagire uhagarariye ibikorwa muri RFTC we avuga ko bagakwiye kujya bahabwa amasezerano y’igihe kirekire nk’imyaka 15 cyangwa 20 kubera ko aribwo byabafasha kunoza servisi ndetse bakongera ibikoresha nk’amabus bakagura ayahagije.
Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu ikigo cyabo kidafite amamodoka ahagije yo gutwara arukubera igishoro gikeya bari bafite bityo bikaba byarabasabye kugura imodoka zimwe ku nguzanyo z’igihe kirekire bityo ugasanga ayo masezerano arangira mbere yuko barangiza kwishyura wa mwenda.

Uyu muyobozi abajijwe igitera imirongo miremire ku bagenzi bategereje imodoka yasubije ikibazo atari ubukeya bw’amamodoka yabo ahubwo icyo kibazo giterwa n’imihanda idahagije aho usanga aho imodoka yanyuze igenda arinaho inyura igaruka kandi arinako igenda ihura n’izindi bityo bigatuma zitinda mu nzira. Yakomeje avuga ubutegetsi bwakagombye kwiga ku kibazo cy’imihanda kubera nkiyo igihe cy’abagenzi benshi iyo kigeze cyane cyane nkiyo abantu bava kukazi usanga amamodoka mato yiyongereye mu mihanda kandi abagenzi nabo ariko biyongera ku byapa.

Avuga rero ko gukoresha imihanda ku ma bus ndetse n’imodoka ntoya ari ikibazo gikomeye cyane ndetse kibatera imbogamizi mu kugeza servisi nziza ku baturage. Icyakora yakomeje avuga bo nka RFTC bagerageje gukemura icyo kibazo bakazana imodoka zitwara abantu 70 bakazisimbuza izatwaraga 30 kugira byoroshye mu kugabanya imirongo. Yagize ati: “wasangaga imodoka iza kuko ari ntoya ijyamo abantu 30 ikabajyana bacye kandi igafata wa mwanya mu muhanda ariko ubu byibuze nubwo iki kibazo kitakemutse burundu ariko haricyo byafashije”.
Abaturage banyuranye banenga ibigo bitwara abantu mu modoka kunanirwa gukemura ikibazo cy’imirongo kandi bo bakavuga ko ahubwo ibyo bigo usanga bizamura igiciro cy’urugendo buri munsi nyamara ntibagire agashya bazana gahanye n’amafaranga bishyuzwa. Banenga kandi uburyo batwarwamo budahesha agaciro umukiliya cyane cyane mu masaha y’umugoroba aho usanga umubare w’abahagaze uruta uwabicaye mu modoka ibintu bavuga ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*