Ibibazo bya Uganda n’u Rwanda bimaze kubonerwa umuti muri Angola. Isomere imyanzuro yose yafashwe.

I Luanda mu gihugu cya Angola uyu munsi habaye inama yahuje abakuru b’ibihugu harimo angola, repubulika ya demokarasi ya congo, Rwanda na Uganda.

Yari inama yagombaga kwigirwamo byinshi ariko by’umwihariko yagombaga gushaka umuti wo gukemura ikibazo cy’imibanire mibi yari iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda byarangiye basinye amasezerano y’ubwumvikane agamije kurangiza ibyo bibazo by’imigenderanire byari biri hagati yombi.

Aya masezerano kandi ubwo yasinywaga hari hari na bagenzi babo barimo Joao Laurenco wa Angola, denis sassou nguesso wa congo na felic tchisekedi wa D R Congo.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano perezida Kagame w’u Rwanda yahise abwira abanyamakuru ko ubu bagiye gukemura ibibazo byose we na Museveni wa Uganda.

Ibi bibazo ahanini byari byazamuwe n’ibirego u Rwanda rwashinjaga Uganda byo gucumbikira no gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hari kandi nibindi birego byo kuba Uganda yaricaga amasezerano y’ubucuruzi bagiraye n’u Rwanda maze bagakerereza ibicuruzwa biturutse mu Rwanda ku bushake kandi nta mpamvu, harimo kandi no kuba Uganda ifunga abanyarwanda b’inzirakarengane mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyamara Uganda nayo hagati aho yashinjaga u Rwanda kohereza intasi mu gihugu cyabo ndetse ikaba yaranakomezaga ivuga ko abafatwa bose baba ari abasirikare b’u Rwanda, byatumye leta y’u Rwanda ifata umwanzuro wo kubuza abaturage b’u Rwanda kwambuka bajya Uganda kuko umutekano wabo utizewe, ni ibintu byababaje abaturage b’ibihugu byombi kuko byadindije ubucuruzi dore ko babukoranaga ku rwego rwo hejuru.

Aya masezerano y’ubwumvikane yagezweho kuri uyu wa gatatu nyuma yaho leta ya angola ifatanyije na DR Congo aribo bateguye ibikorwa byo kunga ibi bihugu byombi, nkuko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu wa angola.

Ese aya masezerano akubiyemo ibiki?

Mubyo bumvikanye muri aya masezerano harimo: gusubukura mu gihe cya vuba cyane ibikorwa by’urujya n’uruza byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi, aha harimo urujya n’uruza yaba ku bantu ndetse no ku bicuruzwa.

Kagame na Museveni kandi bumvikanye ko bagiye gukomeza ibiganiro mu rwego rwo kurangiza buri kibazo cyose hagati y’ibi bihugu byombi, byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya angola ‘angop”.
Usibye ibibazo bya Uganda n’u Rwanda kandi abategetsi bose biyemeje gutera ingabo mu bitugu ibikorwa bya ICGLR bihuriweho n’ibihugu byo muri aka karere bikaba bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro iherereye mu burasirazuba bwa congo.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko perezida Kagame yashimiye mu buryo bukomeye umuhate wa buri wese mu kubafasha gukemura ibi bibazo. Ku ruhande rwa perezida Museveni we yavuze yiteguye gufatanya na perezida Kagame mu gukemura ibibazo bya polittiki, ubukungu n’imibanire bimaze iminsi ndetse akomeza ashimira Laurenzo wa angola na tchisekedi wa congo uruhare rukomeye bagize mu kubahuza ndetse anashimira Sassou Nguesso kuba yaje kuba umutangabuhamya wayo masezerano basinye ahari.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*