Hashobora kuba impinduka zitari zitezwe ku mukino wa mbere ku isi (El Classico) uhuza Barca na Real.

Ubuyobozi bwa shampiona ya espanye La Liga bwasabye ko umukino uzahuza Barcelona na Real Madrid wari uteganyijwe kubera kukibuga cya Barca wakwimurirwa ku kibuga cya Real Madrid bitewe n’imyigaragambyo iri kubera mu mujyi wa Barcelona.

Uyu mukino wa shampiona uhuza amakipe ya mbere ku isi byari biteganyijwe ko uzaba kuwa 26 Ukwakira 2019, ukabera ku kibuga cya Barcelona aricyo bita Camp Nou, icyakora bitewe n’iyi myigaragambyo ikomeye iri guhuza abaturage na Police ubuyobozi bw’iri rushanwa buteganya kurinda abakinnyi babo muburyo bushoboka bwose arinayo mpamvu bifuzaga kubahungisha iyi myigaragambyo kugira ngo hatazagira numwe ubigiriramo ikibazo.

Ubu buyobozi bwumvaga ko ari ngombwa cyane kwimurira uyu mukino ku kibuga cya Real Madrid nyuma yuko abantu 53 bakomerekeye muriyi myigaragambyo muriki cyumweru gusa kukibuga cy’indege I Barcelona. Aba bavugaga ko umukino wo kuri 26 ukwakira bareka ugakinirwa Santiago Barnabeu ku kibuga cya Real Madrid maze uwo kwishyura uzaba mukwa 3/2020 nawo ukazahindurirwa ukajyanwa i Camp Nou aho kuba Santiago.

Gusa ubu busabe bwatewe utwatsi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri espanye rivuga ko icyo gitekerezo cya La Liga nta shingiro gifite ndetse ko umukino wa Barca na Real ukazabera ku kibuga cya Barca nkuko byapanzwe kuva na mbere. Kuri uyu wa kabiri ingendo z’indege zirenga 100 zarahagaritswe muri Barcelona biturutse kuguhangana hagati ya Police n’abaturage.

Iyi myigaragambyo ikorwa n’abaturage bo mu ntara ya Catalonia bakaba bavuga ko bashaka ubwigenge bw’intara yabo nayo igahinduka igihugu cyigenga. Ibi rero leta ya Espanye yabiteye utwatsi ndetse ivuga ko bitazigera bishoboka n’umunsi umwe.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*