Hari impungenge zuko porogaramu abantu baharaye ihindura amasura yaba igamije gukusanya amakuru.

Abahanga batandukanye mu byerekeye umutekano wo kuri internet baratanga impuruza ku bantu bose bakoresha cyangwa bashaka gukoresha porogaramu yo muri telephone yitwa “faceapp” iyi ikaba ari porogaramu abantu baharaye ihindura amasura yabo ikabagira nk’abasaza.

Icyakora nubwo yamamaye muri iki cyumweru suko aribwo yasohotse ahubwo iyi ni porogaramu (software) yakozwe n’ikipe y’abahanga bakomoka mu burusiya, ikaba yarakozwe mu mwaka wa 2017. Iyi ifata ifoto yawe maze ikongeraho utuntu ducye dutuma ugaragara nk’umusaza ikaba rero muri iyi minsi micye ishize abantu baritabiriye kuyikoresha cyane. Iyi icyo ikora ni ugufata ifoto iri muri telephone yawe wowe wahisemo maze hagakoreshwa ubwenge bw’ubukorano bw’iyi porogaramu (AI: Artificial Intelligence) maze igahindura ifoto yawe ikayikwereka ifashe imyaka ufite ubu yayikubye kabiri cyangwa gatatu.

Si ibi byonyine ikora kandi kubera ko ishobora kuguhindurira ibara ry’umusatsi, ikwereka uko waba usa uramutse ufite ubwanwa niba ntabwo ugira, ishobora kandi kukwereka uko waba umeze mu gihe yaguhinduriye igtsina niba wari umuhungu ikakwereka uko waba umeze uri umukobwa, ishobora kandi kugukorera ifoto ukaza urumwana kurusha uko umeze ubu.

Ese nukubera iki iyi software bayigizeho impungenge?
Tugarutse kuriyi ngingo abahanga bakomeza bavuga ko muriyi porogaramu harimo ibintu byinshi cyane umuntu uyifite muri telefone ye adashobora kubibona byose kabone niyo waba usanzwe uri umuhanga. Bavuga ko iyi ishobora kujya mu bubiko bwa telephone yawe maze igafata amafoto ikayakoresha ibindi bitarerebana nibyo wayishakiraga.

Iyi porogaramu ya “faceapp” kugeza ubu nimwe muzashakishiijwe cyane kuri internet kurusha izindi yaba abakoresha android ndetse na IOS kuburyo ubu kuri internet hahise hazaho ikiswe faceappchallenge aho buri wese ari gushyiraho ifoto ye imwerekana ari umusaza.

Mu gutangira gukoresha iyi porogaramu ku nshuro ya mbere mu mabwiriza yayo mugirana amasezerano ko ifoto ukoreyemo iribube ifite uburenganzira bwo kuyihindura uko ishaka, ikayishyira aho ishaka ndetse ikaba yayohereza aho ishaka hose nk’ingurane yuko nawe yagukoreye ibyo ushaka.

Amakuru dukesha daily mail avuga ko umwe mu bahanga mu by’umutekano wo kuri internet witwa James Watley yemeza ko iyi porogaramu irenze ibyo gukora no guhindura amafoto kuko mbere yuko utangira kuyikoresha ugomba kubanza kuyemerera ibyo twavuze haruguru.

Iyi progaramu kandi ikubwira ko mugihe wamaze kuyemerera gukorera muri telefone iribube ifite uburenganzira bwo gukoresha amazina yawe (usernames) ukoresha ku mbuga zinyuranye kandi ikaba byose yabikoresha mu burenganzira bwayo kandi ko ntaho uzabiregera na hamwe mu gihe haricyo byakwangiza. Abahanga bakomeza banavuga ko no mu gihe waba uyisibye muri telephone yawe (delete/uninstall) yo igumana ya mafoto wakoreyemo ndetse ikayakoresha mu buryo bwose ishaka.

Abahanga batandukanye rero bagiye baha gasopo abantu benshi ku isi ko bashatse bahagarika gukoresha iyi porogaramu yakorewe mu burusiya aho inafite ikicaro gikuru mu mujyi wa St Petersburg. Mu bihe bitandukanye kandi abahanga bagiye baburira abantu ku isi ko hari porogaramu nyinshi zifashishwa mu kuneka abaturage kandi bo batabizi, si porogaramu gusa kandi kuko hari n’ibikoresha bitandukanye birimo amatelefone ama laptop ndetse n’amatelevision tugura dore ko byinshi muri ibyo ndetse hafi ya byose usanga bifite camera ihita ireba imbere ndetse n’utwuma dufata amajwi kuburyo umuntu uje yegera aho biri bihita bifata uwo ariwe ndetse nibyo ari gukora byose.

Uko ikoranabuhanga rigenda ryiyongera ubutegetsi bw’ibihugu nabwo bugenda burushaho koroshya akazi kabwo kuko usanga bashobora kumenya amakuru yawe yose kandi batavuye aho bari ndetse wowe utanabizi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*