Hari ibikorwa byubatse ku isi ariko bikavugwa ko bitubatswe n’abantu. Ese haricyo waba ubiziho? Isomere hano.

Ni kenshi cyane wumva inkuru zitandukanye zivuga ku bivejuru, ariko nanone burya abantu babiziho amakuru ahagije nimbarwa dore ko n’ibitabo bibisobanura ari mbarwa kuko ibyinshi biba ari amabanga ya za leta zikomeye kandi badakeneye ko ajya hanze. Ariko nanone burya ku isi ntabwo wahisha ibintu byose 100% ngo bishoboke.

Nubwo tumenyereye ko ibintu byose bidakomoka ku isi (ibivejuru) ariko burya nanone siko byose bituruka mu kirere kuburyo byakwitwa ibivejuru, ahubwo hari n’ibindi biremwa biba mumazi mubujyakuzimu bwa kure ndetse hari n’ibiba mu butaka nkuko ubushakashatsi bwagiye bubyerekana. Uyu munsi ntabwo tugiye kugaruka ku bwoko bw’ibivejuru (aliens) ahubwo turagaruka kuri bimwe mu bikorwa bivugwa ko byakozwe (byubatswe) n’ibivejuru.

Nubwo abantu benshi usanga batabizi ariko ntibibujije kuba bihari, gusa igitangaza abantu nuko biba ari ibikorwa nanubu bijyanye n’iterambere turiho ubu kandi bimaze imyaka irenga ibihumbi 2000, ikindi gitangaje kurushaho nuko kugeza nubu niyo wakoresha ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’abahanga babyigiye badashobora kubaka ibyo bikorwa kandi aribwo twageze ku iterambere rikomeye. Iyo rero ni imwe mu mpamvu benshi baheraho bemeza ko ibyo bikorwa byubatswe n’imbaraga zaturutse ku wundi mubumbe.

Dore urutonde rw’ibyo bikorwa.

Piramide (Pyramids)

Izi ni inyubako zamenyekaye cyane mu misiri ariko siho ziri honyine ahubwo nuko indende kuruta izindi ariho ziboneka, bivugwa ko zajyaga zubakwa ngo zijye zishyingurwamo abami bayoboraga Misiri icyo gihe bitwaga ba Farawo (Pharaoh).

Igitangaza abantu ni uburebure bw’izi piramide ku buryo bivugwa ko niyo umuntu ari mu ndege cyangwa se n’icyogajuru piramide aricyo gikorwa cya mbere ubanza kubona ku isi.

Izi piramide ziboneka henshi ku isi nko mu misiri, mu bushinwa, mexique no muri sudan, icyo zihuriyeho ni ubuhanga zikoranye.
Ibi rero abenshi babishingiraho bavuga ko n’abami bayoboraga ibihugu bikomeye icyo gihe batari abantu basanzwe ahubwo bakomokaga ku yindi mibumbe bityo bakaba baranifashishaga bene wabo b’ibivejuru mu gushushanya no kubaka izi piramide.

Uzirebye uhita ubonako zubatswe n’abantu babyigiye kandi izi zubatswe amashuli y’ubwubatsi atarabaho, amabuye yubakishije izi nyubako iritoya ririmo ripima toni eshatu kandi icyo gihe nta mashini zikorera zabagaho, ikindi giteye amakenga ni uburyo ayo mabuye akase neza ukabona ko bayakase bakoresheje ibikoresho bigezweho n’uyu munsi byifashishwa mu bwubatsi, buri piramide yubatswe n’amabuye arenga ibihumbi 100, rimwe ripima toni ziri hagati y’eshatu na zirindwi.

Uruhererekane rw’amabuye manini cyane (Stonehenge)

Aya ni amabuye manini cyane agiye ageretse, aherereye mu gihugu cy’ubwongereza kandi bivugwa ko ashobora kuba yarahashyizwe hagati y’umwaka wa 3000 na 2000 mbere ya yezu, kimwe na piramide twabonye hejuru, ibi nabyo ni ibibuye binini cyane.

Ni ibibuye kandi bishinze mu muzenguruko ibindi bikagenda bigeretse hejuru yabyo kuva ku butaka ugera hejuru aho bigarukira bipima metero 4 z’ubuhagarike

Ikindi rimwe muri buri mabuye rikoze Stonehenge irito ripima Toni 25, ibi nabyo uhita wiyumvisha ko atari umwana w’umuntu wayateretse aha.

Inziga zo mu mirima (Crop Circles)

Izi zo si inyubako, ntanubwo ari ibikorwa bya kera cyane ariko nanone ni ibintu byatangaje ndetse biyobera abantu bose bitewe n’uburyo bikozemo ndetse n’ubuhanga bikoranye. Ntanumwe uzi aho biva uretse ko abenshi babyuka bakabisanga mu mirima yabo ndetse batazi n’igihe byabereye.

Izi rero ni inyandiko zikunda kubonwa mu mirima myinshi mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ubirebye neza uri kure biba bimeze nk’inyandiko zifite icyo zihishe ariko nanone zitapfa kuvumburwa na buri wese uretse uwo zagenewe gusa.

Abahanga benshi bagerageje gukora ubushakashatsi kurizi nyandiko ziza mu mirima ariko bose bemeje ko nta mashini nimwe iri ku isi yabasha kubikora kandi ko ntanumwana w’umuntu wabishushanya ngo abishobore, ikindi bose bahuriraho nuko crop circles zikorwa mu ijoro gusa, nkuko twabibonye, ba nyirimirima babibona byabaye bukeye ariko ntibagire ikintu na kimwe babimenyaho.

Icyakora crop circles nyinshi zagiye zigaragara mu bwongereza kandi zikaba ziri hafi y’ibindi bikorwa by’amayobera nka Stonehenge ndetse na Avebury byombi biherereye mu bwongereza.

Hari bamwe bemeza ko crop circles ari zimwe muri codes (bar codes) zikorwa n’ibivejuru kugira ngo bibashe kuyobora bene wabo aho byasize ubutunzi bwabyo ku isi.

Ibuye nyobozi rya Georgia (Georgia Guidestone)

Ibi nabyo ni ibibuye byubatse muri leta zunze ubumwe za amerika, bikaba byubatse muri leta ya Georgia, ibi byo nubwo bikoze mu mabuye ariko bimeze nkibikuta zikaba ari inkuta eshanu zishinze mu butaka ndetse n’ikindi gisakaye hejuru. Ibi bikuta byo nubwo byakozwe vuba ahagana mu mwaka wa 1980, ariko kugeza nubu nta muntu numwe uzwi wabyubatse dore ko byubatse ahantu hitaruye cyane.

Uretse kuba ibi bikuta bikoze mu mabuye, ntihazwi impamvu byubatswe ariko nanone byo biteye ubwoba cyane bitewe n’amagambo yanditse mu ndimi zigera ku munani zirimo iza kera cyane ndetse n’izubu. Indimi zigera ku munani zanditse kuribyo bikuta buri rurimi rwanditseho ibimeze nk’amategeko shingiro icumi (10) ariko yose akaba asobanura kimwe murizo ndimi zose.

Mu ndimi zanditse kuribyo bikuta harimo: icyongereza, icyespanyole, igiswahili, igihinde, igiheburayo, icyarabu, igishinwa cya kera, ndetse n’ikirusiya.
Bimwe mubyanditseho biravuga ngo Mugerageze kugabanya abantu ku isi ku buryo batarenga miliyoni 500 ku isi hose kugira ngo ibidukikije nabyo byongere kugira agahenge.

Izo ngingo 10 zanditseho zisa nk’izikubiyemo inama z’ibigomba gukorwa kugira ngo isi yongere ibeho neza ndetse n’ubuhanuzi bw’ibishobora kuzaba mu gihe kizaza. Izo nama n’ubuhanuzi akenshi bisobanura neza ukuntu ikiremwamuntu cya ngije isi ndetse kikabangamira ibidukikije bityo ko hagomba kubaho itsembatsemba abantu bakagabanuka.

Dore ingingo 10 zanditse kuribyo bikuta:

  • Mugerageze kugabanya abantu ku isi ku buryo batarenga miliyoni 500 ku isi hose kugira ngo ibidukikije nabyo byongere kugira agahenge.
  • Mugerageze kugabanya imbyaro mukoresheje ubwenge bwanyu kugira ngo abantu n’ibintu byose bikomeze kubaho neza.
  • Abantu bose kwisi mubahindure umuntu umwe mukoresheje ururimi rumwe.
  • Imyemerere, imiyoborere, imibereho byose bigomba gukorwa ku mpamvu shingiro ifatika.
  • Mugerageze kurinda ikiremwamuntu n’ibihugu hifashishijwe ubutabera, amategeko ndetse n’inkiko zitabogama.
  • Buri gihugu ni gihabwe uburenganzira bwo kwikemurira ibibazo, ndetse amakimbirane mpuzamahanga akemurwe hifashishijwe urukiko ruhuza isi.
  • Mugerageze kwirinda amategeko adafashije ndetse n’abayobozi ba ntamumaro
  • Buri wese agire uburenganzira hifashishijwe ingingo rusange
  • Ukuri guhabwe intebe, ubwiza, urukundo ndetse n’amahoro bishakwe ubudacogora
  • Muzirinde kuba ikibazo ku isi, mujye murengera ibidukikije, Mujye murengera ibidukikije.

Izi ngingo uko ari icumi zanditse mu ndimi umunani nkuko twabivuze muri rusange ubonako harimo zimwe ziteye amayobera ariko nanone hari ababihuza nubuzima buba ku isi buri munsi, aho usanga nko kuringaniza imbyaro ari ingingo igezweho ku isi, intambara ziba buri munsi urudaca benshi bavuga ko arizo zigamije kugabanya abo bantu, hari kandi imiryango mpuzamahanga yita ku bidukikije igenda ivuka umunsi ku wundi wakwibaza uti ese kuki bigenda bihura. Ese ayo mabwiriza ninde wayanditse ku buryo ibyo yanditse byose usanga ari amahame shingiro isi igenderaho kuri uyu munsi.

Mu ndimi zanditse kuribyo bikuta harimo n’igiswahili

Nibyinshi umuntu yakwibaza ariko ibikorwa nk’ibi byayobeye benshi tuzagenda tubibabwiraho byinshi cyane kugira ngo buri wese agireho ubumenyi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*