Habura iki ngo inganda zo mu Rwanda zibyaze umusaruro amahirwe zihabwa?

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo imikoranire ku mipaka hagati ya Uganda n’u Rwanda yatangiye kugenda gake cyane, ndetse biza no kurangira nta bicuruzwa na bimwe byemerewe kwambukiranya imipaka aho n’abaturage b’u Rwanda babujijwe kwerekeza mu gihugu cya Uganda ku mpamvu z’umutekano ukemangwa w’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda.

Ibi byatumye imigenderanire isa n’iyahagaze hagati y’ibi bihugu byombi kugeza naho imodoka zimwe na zimwe zerekezaga mu gihugu cya Uganda zihagarara. Ibi rero ntanubwo byakoze ku batuye mu mijyi gusa ahubwo byanashegeshe abaturiye imipaka y’ibihugu byombi wasangaga bakorera imirimo itandukanye ndetse yoroheje mu gihugu cya Uganda ariko ugasanga ariyo ibatunze mu buzima bwabo bwa buri munsi, abandi ugasanga bahahira mu gihugu cya Uganda ku mpamvu z’uko ibicuruzwa byaho bavugaga ko usanga bihendutse kandi ari byinshi ku isoko.

Ikintu cyatangaje abantu benshi rero ni ukuntu ibyo byose bikimara kuba inganda zitandukanye zo mu gihugu zitashatse kubyaza umusaruro ayo mahirwe, ahubwo abenshi ugasanga aho kuzamura umusaruro uhagije isoko ryari ribonetse mu gihugu ahubwo bahise bibanda ku kuzamura ibiciro ku byari bisanzwe bitwaje ko ntakintu kicyemerewe kwinjira mu gihugu giturutse muri Uganda.

Guhera mu kwezi kwa kane, humvikanye abaturage benshi bataka bavuga ko ibiciro biri kuzamuka ku isoko ku buryo budasanzwe. Aha rero umuntu yakwibaza impamvu abashoramari batandukanye bafite inganda batajya batekereza ku kuzamura umusaruro w’ibyo bakora mu rwego rwo gufata isoko rihari.

Ese kuzamura ibiciro bwaba aribwo buryo bworoshye bungukamo vuba? Niba se banabona inyungu nyinshi byibuze bajya batekereza kuhazaza h’abakiliya babo? Ikindi kandi bituma umuntu yakwibaza niba haba hatari ikibazo cy’ubushobozi bw’inganda zo mu Rwanda niba atari buke, zikaba zidashoboye gukora ibihagije isoko ryo mu gihugu.

Nyamara ku rundi ruhande usanga leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo ihe amahirwe abanyenganda bo mu Rwanda, kugira ngo babashe guzamuka vuba ariko bisa nkaho ayo mahirwe bashobora kuba batabyaza umusaruro nkuko bikwiye.

Nukubera iki usanga buri wese yishimiye gukangurira abantu gukoresha ibikorerwa mu Rwanda nyamara wasubira inyuma wareba ugasanga nawe ntiyiteguye gutuma abanyarwanda bamuyoboka.
Ku rundi ruhande kandi abantu bibaza ku bushobozi mu bumenyi bujyanye no gushora imari ndetse no kwagura isoko ku bashoramari aho usanga benshi bavuga ko abanyenganda bo mu Rwanda nabo bakwiye amahugurwa ahagije kugira ngo bajye bakora ibintu bumva, aho gukora ubucuruzi ugamije kubona inyungu z’uyu munsi ariko ugasanga abenshi badatekereza ku hazaza h’ishoramari ryabo.

Niba dufite inganda zitunganya amazi mu Rwanda zirenze rumwe ni iyihe mpamvu yatuma amazi yurira ku biciro ngo nuko ayo muri Uganda yahagaze kuza? niba mu Rwanda hari inganda zitandukanye zikora amasabune ni ukubera iki bakeneye kuzamura ibiciro bitwaje ko izo muri Uganda zitinjiye mu gihugu.

Urutonde umuntu yatanga ni rurerure gusa ingamba zikwiye gufatwa, amahirwe abashoramari bahabwa bakayakoresha mu gufasha abanyarwada kubona ibyo bajyaga gushaka hanze kandi bakabibona ku giciro gito cyane ko nta n’imisoro yo kuri za gasutamo baba baciwe.

Usanga biteye isoni kuba igicuruzwa giturutse hanze y’imipaka y’u Rwanda kishyuye imisoro kuri gasutamo ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi ariko ugasanga gihendutse ku kindi gicuruzwa bimeze kimwe gikorerwa mu gihugu imbere.

Positive Bgh ni rumwe mu nganda zikorera mu Rwanda rukaba ruteranya mudasobwa zigendanwa (laptop)
Kenafric industries ni uruganda rwo muri Kenya rukaba ari rumwe mu nganda zohereza ibintu byinshi mu Rwanda

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*