Fifa yategetse Cardiff kwishyura ikipe ya Nantes miliyoni eshanu ku mukinnyi wapfuye ataranasinya amasezerano.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryategetse ikipe ya Cardiff yo mu bwongereza kwishyura igice cya mbere cy’amapound angana na miliyoni eshanu, ku mukinnyi Emiliano Sala waguye mu mpanuka y’indege ubwo yaravuye i Nantes mu bufaransa yerekeza Cardiff mu bwongereza gusinyira iyi kipe n’ubundi ya Cardiff city FC.

Kuri ubu rero Cardiff irasabwa kwishyura ayo mafaranga ndetse kikaba ari igice cya mbere cy’amafaranga angana na miliyoni 15 z’amapound iyi kipe yari yemeye kuzishyura Nantes nkuko bari babyumvikanye. Fifa rero yaje muriki kibazo kugira ngo irebe ko cyacyemuka burundu dore ko Cardiff yo yumvaga ko kuva umukinnyi apfuye atayikiniye itagombaga kwishyura amafaranga yose kuko bibazaga ko izagabanyirizwa ibyo isabwa kwishyura, ni mu gihe Nantes yo yemezaga ko igommba guhabwa amafaranga yose kuko yari yamaze kwemeranya amasezerano yo kugurisha uwo mukinnyi ndetse ikaba yari yanamurekuye.

Inama ya Fifa yateranye mu cyumweru gishize byarangiye yemeje ko Cardiff city igomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano Cardiff yasinye mbere y’urupfu rw’uyu mukinnyi maze ikishyura amafaranga yose nkuko yayemeye mukwezi kwa mbere. Izi kipe zombi zahawe igihe cy’iminsi 10 maze buri yose igatanga raporo igaragaza neza aho ikibazo kigeze gikemuka. Fifa kandi yanzuye ko hagize uruhande rwumva rutanyuzwe n’imyanzuro rugomba kujurira kugira ngo harebwe ingingo nshya.

Sala Emiliano w’imyaka 28 yakomokaga muri argentine, yitabye imana mu kwezi kwa mbere mu mpanuka y’indege nanubu itarasobanuka, akaba yari ari guturuka mu bufaransa yerekeza mu bwongereza gusinyira ikipe ye nshya ya Cardiff. Indege yari arimo yaguye mumazi ndetse nuwari umutwaye bose bahita bitaba Imana. Cardiff yavugaga ko idakwiye kwishyura miliyoni 15 uko zakabaye kuko uwo mukinnyi yapfuye ataraba umukinnyi wayo muburyo bweruye nubwo abafana bari baratangiye kwambara imyenda iriho izina rye na mbere yuko ahagera.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*