FIFA THE BEST: Ese koko amajwi yaba yaribwe, inkurikizi se zaba ari izihe? – Menya ubusesenguzi bwose

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ritangaza ko rishobora gutanga ibihano biremereye ku mashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye ku isi ndetse no ku bantu ku giti cyabo, nyuma y’ibihuha byagiye bisohoka bivuga ko hashobora kuba harabayeho kwiba amajwi mu matora y’umukinnyi mwiza (Fifa the best awards 2019).

Bidatinze izi nkuru FIFA yahise igaragaza ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye kandi ari ibigamije kuyobya rubanda. Ibi birori byabaye kuwa mbere w’icyumweru gishize byabereye mu mujyi Milan mu Butaliyani, bikaba byari ibyo guhemba abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi ndetse n’abatoza.

Abatsindiye ibi bihembo babahisemo bigendeye kumatora yakozwe n’aba kapiteni ndetse n’abatoza bakuru b’amakipe y’ibihugu ku isi hose, sibyo gusa kuko buri gihugu cyatangaga n’umunyamakuru uhagarariye abandi ugomba gutora ndetse n’abafana biyandikishije ku rubuga rwa FIFA.com bakaba barabashije gutora.

Nyamara nyuma y’iminsi micye amatora arangiye hari ingingo yazamutse ndetse itera urujijo benshi ubwo kapiteni wa Nicaragua yavugaga ko atigeze atora kandi kandi muri FIFA bari bemeje ko kapiteni w’icyo gihugu nawe ari mu batoye, byatumye hibazwa uwaba yaratoye mu mwanya we, ndetse benshi batangira kuvuga ko FIFA ishobora kuba yarahimbye amajwi igamije kwibira umukinnyi runaka ngo atsinde. Icyakora nyuma gato ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nicaragua ryaje kuvanaho urujijo ritangaza ko habayemo kwibeshya ubwo boherezaga amajwi muri FIFA.

Iri shyirahamwe ryatangiye risaba imbabazi rivuga ko uwatoye ari Manuel Rosas ariko bajya kohereza amajwi bakibeshya bagashyiramo Juan Barrera nyamara atari we watoye. Bukeye bwaho kuwa kane hasohotse ikindi kibazo mu gihugu cya Misiri, nabo bavuga ko amajwi yabo atigeze agaragara kandi baratoye umukinnyi wabo Mohamed Salah, aba bavuze ko yaba amajwi ya kapiteni wa Misiri Ahmed Elmohamady ndetse n’ay’umutoza wayo mukuru Shawky Gharib, atigeze agaragara mu kubarura amajwi.

Aha FIFA yatangaje ko nabwo ari amakosa y’abatoreye igihugu cya Misiri kuko byari byanditse mu nyuguti nkuru kandi babizi neza ko bitemewe na gato. Aya majwi rero yahise ateshwa agaciro kuko Fifa yo ivuga ko abanya misiri bishe amategeko babizi neza ko bitemewe.

Kuri iki kibazo FIFA yanavuze ko yasabye ubuyobozi bwa federasiyo ya misiri (EFA) ko bakosora bakohereza ibintu bitarimo amakosa ariko abanyamisiri ntibabyubahirize kugeza ubwo FIFA yahisemo gutesha agaciro amajwi yabo kuko bitari byizewe neza niba koko ariho byaturutse.

Ibarura ry’amajwi muri aya matora ryagenzurwaga n’ikigo kigenga cyo mu busuwisi cyitwa PricewaterhouseCoopers (PwC) Switzerland, iki kigo gifatanyije na fifa byakoranye akazi ko kureba niba amategeko yose akurikizwa kugira hatagira ubirenganiramo kandi ibintu byose bikaba byaragenze neza.

Fifa kandi ivuga ko niba hari ikosa ryaba ryaragaragaye atari ikosa rikomeye ryatuma ibyavuye mu matora bihinduka. Niyo mpamvu byahise bitangazwa ko ubu hagiye gutangira iperereza kuburyo umuntu wese wagize uruhare mu gusiga FIFA isura mbi mu binyoma azabiryozwa kuburyo bukomeye.

Ibi bihembo byasize Lionel Messi ukinira Barcelona atsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku nshuro ya gatandatu ndetse aba n’umukinnyi ugitwaye kenshi kurusha undi wese, Jurgen Klopp utoza Liverpool yatsindiye igihembo cy’umutoza mwiza, Meghan Rapinoe niwe wabaye umukinnyi ‘umugore mwiza w’umwaka , mu gihe Jill Ellis yatsindiye igihembo cy’umutoza w’umugore, uyu atoza ikipe y’igihugu ya leta zunze ubumwe za amerika.

1 Comment

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*