FERWAFA yatangaje uburyo bushya igikombe cy’amahoro kizajya gikinwamo

Nyuma y’igihe kinini abantu benshi binubira uburyo igikombe cy’amahoro gitegurwamo kuri ubu hamaze gutangazwa uburyo bushya iki gikombe cy’igihugu kizajya gikinwamo butandukanye n’ubusanzwe.

Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ferwafa yavuze kuva muri uyu mwaka hazajya haba tombola y’uburyo amakipe azahura kuri buri kiciro aho ubundi wasangaga hakorwa tombola imwe ku ntangiriro yirushanwa igakurikizwa kugeza ku mukino wa ½.

Kuri ubu rero amakipe yose yiyandikishije kuzakina igikombe cy’amahoro 2019 yamaze gutumirwa muri tombola ibanza izaba ku wa gatatu tariki ya 22 gicurasi. Tombola y’uyu mwaka kandi izaba ifunguye ku makipe yose ndetse n’abinyamakuru bitandukanye na gahunda yajyaga ikurikizwa kuva muri 2015, aho komisiyo ishinzwe amarushanwa ariyo yakoraga tombola y’irushanwa ryose maze ikaza kuyitangaza nyuma.

Ibi rero byatumaga bavuga ko hari amakipe adahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iki gikombe cyane cyane ayo mu kiciro cya kabiri ndetse bagakomeza bavuga akenshi tombola ikorwa irengera Apr na Rayon sports kuko ahafi zihurira ari ku mukino wa nyuma gusa.

Ubusanzwe wasangaga amakipe yo mu kiciro cya kabiri abanza gukuranamo maze ayakomeje akabona guhura nayo mu cyiciro cya mbere ibintu byatumaga umubare w’amakipe yo kiciro cya kabiri agera kure aba makeya cyane.

Bonnie Mugabe uhagarariye amarushanwa muri ferwafa ndetse akaba n’umuvugizi wayo yatangaje ko muri uyu mwaka hazajya hakorwa tombola kuri buri kiciro kigezweho maze amakipe agatomborana hatitawe ku kiciro akinamo cyangwa kuburyo ahagaze.

Mu magambo ye yagize ati: “kuwa gatati w’icyumweru gitaha nibwo hazaba tombola aho tuzahuriza hamwe amakipe yose uko ari 20 mu bagabo maze atomborane. Mu kiciro gikurikira tuzafata amakipe 10 azaba yatsinze twongereho 6 azaba yatsinzwe gake (best loosers) abe 16 maze nayo yongere atomborane muri 1/8 aho bizakomeza kuri buri kiciro kugeza muri ½ tumenye izizakina umukino wa nyuma.

Amakuru ari kutugeraho nuko buri mukino uzajya ubera ku kibuga kitagize aho gihuriye n’ikipe nimwe (terrain neutre). Iki gikombe cy’amahoro cyagiye kinengwa n’amakipe atandukanye uburyo gitegurwamo aho usanga uretse ikipe yageze ku mukino wa nyuma, izindi zose zitabiriye nta kintu zibona bigafatwa nkaho ari igihombo kandi ziba zakoresheje amafaranga menshi zitabira iyo mikino.

Ibi byanatumye muri mwaka umubare w’amakipe yiyandikishije kwitabira iki gikombe ugabanuka ku cyiswe kurengera umutungo dore ko abenshi bemezaga ko cyahsyizwe igihe kibi.
Mukura VS niyo iheruka kwegukana iki gikombe mu mwaka ushize aho yagitwaye itsinze Rayon sports penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*