ETHIOPIA: Abantu 78 baguye mu mvururu zishingiye ku bwoko.

Ubutegetsi bwa Ethiopia bwatangaje ko abantu bagera kuri 78 baburiye ubuzima mu mvururu zishingiye ku moko zabaye ku cyumweru gishize ikaba yarabereye mu duce twa Oromia, Harari ndetse no mumujyi wa dire dawa.

Icyakora bamwe mu bashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko kuri ubu hamaze kugaruka agahenge. Izi mvururu bivugwa ko zatangiye kuwa 23 Ukwakira 2019 ubwo uwitwa Mohamed Jawar uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu bwoko bwa’ba oromo yavugaga ko inzego z’umutekano zifite gahunda yo kumutera.

Iyi mvugo ye rero yatumye abamushyigikiye batangira imyigaragambyo ikomeye, ndetse hakaba haranabayeho uguhangana gukomeye hagati y’abigaragambya ndetse n’abashizwe umutekano ndetse hakiyongeramo n’andi matsinda y’abaturutse mu yandi moko.

Billene Seyoum umuvigizi wa minisitiri w’intebe wa Ethiopia (Abiy Ahmed) yavuze ko izo mvururu zahitanye abantu 78. Kugeza ubu byatangajwe ko abantu 409 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare muri izo mvururu.

Ikibazo cy’amoko muri Ethiopia kimaze gufata indi ntera dore ko hanabarizwa amoko menshi muricyo gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 100.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*