Ese wari uziko ishyamba rinini ku isi rimaze hafi ibyumweru bitatu riri gushya.

Ishyamba rya amazone riherereye muri amerika y’amajyepfo by’umwihariko muri Brazil rimaze ibyumweru bitatu riri gushya, igitangaza abantu benshi nuko iri shyamba ridutunze twese ntawitaye ku kuba riri gushya kandi bizwi neza ko umwuka ungana na 20% duhumeka ariho uturuka.

Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yaraye atangaje ko ikibazo cy’uyu muriro wibasiye Amazone cyaba icya mbere kizaganirwaho mu nama izahuza abakuru b’ibihugu bikize ku isi bihuriye mu muryango wa G7. Perezida Emmanuel Macron yanditse ku rubuga rwe rwa twitter agira ati: “inzu yacu irimo gushya, ishyamba rizana imvura ndetse rigatanga umwuka duhumeka ungana na 20%, aka ni akaga ku rwego mpuzamahanga”.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye bwana Antonio Guterres yavuze ko ibiri kuba muriryo shyamba bimuteye impungenge kandi ko ibihugu byose byagakwiye kugira icyo bikora cyo kurinda amazon. Abashinzwe kurengera ibidukikije muri Brazil bavuga ko kuba iryo shyamba riri gushya byose byatewe na perezida wa brazil ariwe Jair Bolsonaro kubera bamushinja kuba yararetse abatema amashyamba bakibasira iryo shyamba bagamije ubuhinzi n’ubworozi

Perezida Bolsonaro nawe kandi ashinja imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu kuba inyuma y’ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro muri iryo shyamba ndetse bakaba baranatanze amafaranga menshi muribyo bikorwa mu rwego rwo kumukura ku butegetsi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*