Ese wari uziko amakuru yawe ya Facebook yibwe kugeza naho Facebook icibwa amande ya miliyari $5 aribyo izira?

Ikigo gikomeye ku isi facebook kimaze kwesa agahigo ku isi nyuma yaho leta ya America iciye amande icyo kigo amadorali agera kuri miliyari eshanu biturutse ku kunanirwa kurinda amabanga y’abakiliya bayo.

Uku gucibwa aka kayabo byaturutse ku makuru yigeze kubonwa n’inzego za leta ko ubuyobozi bw’urubuga rwa facebook bwigeze kugurisha amabanga y’abakiliya babarirwa mu mamiliyoni bayo ku kigo cyitwa Cambridge Analytica kandi ibyo bigakorwa nta mukiliya n’umwe ubigizemo uruhare. Ibyo rero byateje ikibazo gikomeye ku isi hose ndetse abakoresha facebook bose batangira kugira impungenge ku mutekano w’amakuru yabo ndetse n’uburyo facebook iyitaho.

Ubundi igurishwa ryayo makuru ntiryari ryakamenyekanye ariko byaje gukomera nyuma yaho ikigo gishinzwe ubucuruzi muri America cyitwa federal trade commission (FTC) kijyanye mu nkiko ubuyobozi bwa facebook, nibwo amakuru yose yagiye hanze ndetse bituma buri muntu wese ku isi amenya igurishwa ryayo makuru. Iki kigo cya FTC kandi cyahise gitangira gukurikirana mu nkiko ikigo Cambridge analytica cyaguze ayo makuru babashinja kugura amakuru yihariye y’abantu ku giti cyabo mu ibanga bagamije kuyakoresha kugira ngo bakurikirane ba nyirayo ku buryo bwihariye.

Nyuma yo gucibwa ayo mande ubuyobozi bwa facebook bwatangaje ko bwemera kuzatanga ayo mande kandi ko rugiye gukora amavugurura bategetswe mu rwego rwo kurinda amakuru y’abakiliya babo. mu itangazo facebook yashyize hanze riragira riti:
facebook yemeye: kwishyura amande angana na miliyari 5 yaciwe, kugenzura ikoreshwa ry’amakuru y’abakiliya bacu ku buryo nta muntu uturutse ushobora kuyajyana ngo ayakoreshe. Ibi kandi tuzabikora no ku zindi mbuga dufiteho ububasha zirimo whatsapp ndetse na Instagram. Twemeye neza ko tuzagaragaza uburyo dukoreshamo amasura y’abakiliya bacu ndetse tuzashyiraho n’uburyo butuma umukiliya ariwe utanga uruhushya rwo gukoresha isura ye mu buryo ubwaribwo bwose. Twemeye kandi ko tutazongera gukoresha za telefone z’abakiliya bacu mu kwamamaza ibikorwa by’abafatanyabikorwa bacu”.

Itangazo ryakomeje rigira riti: “ntituzongera kubaza email z’abakiliya bacu mu gihe mu gihe bari gukoresha imwe muri servisi zacu. Twemeye kandi ko tuzafata amagambo y’ibanga y’abakiliya bacu tukayabika neza ku buryo abajura bo ku ikoranabuhanga batazongera gushobora kuyiba. Tugiye kandi gushyiramo komite ishinzwe umutekano w’amakuru bwite y’abakiliya bacu twemeye ko iyo komite izaba yigenga kandi ko ntamuyobozi numwe wa facebook uzaba yemerewe kuyikuraho mu buryo ubwaribwo bwose kabone niyo yaba ari umuyobozi mukuru wa facebook ariwe Mark Zuckerberg iyo komite igomba kuzajya iha amabwiriza ubuyobozi bwa facebook”.

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko umuyobozi mukuru wa facebook ariwe bwana Zuckerberg agomba kuzajya atanga raporo y’uburyo facebook irinda amabanga y’abakiliya bayo buri gihembwe kandi naramuka atabyerekanye cyangwa akerekana amakuru atariyo ashobora kwamburwa ububasha bumwe na bumwe muri facebook. Facebook kandi yemeye neza ko ikigo FTC ndetse n’abandi bagenzuzi bagomba guhabwa ububasha bwo kugera ku makuru y’uburyo facebook irinze amabanga y’abakiliya ndetse iyo komite ikazajya ihura naya komite ya mbere zombi zigakora inama ubuyobozi bwite bwa facebook buhari cyangwa budahari maze izo nama zose zikajya zitanga raporo y’uburyo amakuru arinzwe buri myaka ibiri.

umuyobozi mukuru wa facebook bwana Zuckerberg

Facebook kandi yanemeye ko izajya ibanza gukora isuzuma rijyanye n’uburyo amakuru y’abakiliya arinzwe mbere yuko basohora gahunda nshya (program/updates) ndetse ikazajya inakora isuzuma buri nyuma y’igihembwe rigendanye n’uburyo amakuru arinzwe.

Ibi byose bije nyuma yaho abantu benshi bagiye binubira kwibwa kw’amakuru yabo ubundi ugasanga amakonte y’abantu menshi yagiye yibwa n’abajura bo kuri internet byose bigakorwa facebook ntigire icyo ibikoraho.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*