Ese ubona amakipe yo mu Rwanda ashobora kuzakomeza nyuma yo kunganyiriza mu rugo.

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ariyo Rayon sports na as Kigali ntizabashije gutsindira imikino yayo ibanza mu rugo nyuma yaho amakipe yombi anganyirije murugo yaba kuri as Kigali yakinaga confederation cup ndetse na Rayon sports ikina champions league.

Mu mukino wabimburiye indi ku munsi wo kuwa 6 tariki ya 10 kanama 2019 ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya KMC yo muri Tanzania kuri stade ya Kigali I nyamirambo mu mukino wa CAF Confederation cup ni umukino utararyoheye abantu cyane dore ko waje no kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania kuwa 25/08/2019.

Iyi kipe ya as Kigali yahuye na KMC ibura abakinnyi bayo bagera kuri batanu yaguze dore ko batigeze babona ibyangombwa icyakora iki si ikibazo cya as Kigali gusa kuko na KMC bakinaga yaje I Kigali idafite abakinnyi bayo bashya bagera ku munani byose biturutse ku ibura ry’ibyangombwa.

Kuriki cyumweru kandi hari hatahiwe ikipe ya Rayon sports ikunzwe kurusha izindi mu gihugu nayo yagombaga kwakira ikipe yo muri sudan ariyo al hilal zinafitanye amateka akomeye nyuma yaho mu 1994 ikipe ya rayon sports yasezereraga al hilal muri ¼ n’ubundi muriyi mikino ariko ntiyabasha gukomeza icyo gihe bitewe nuko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahise iba rayon sports igarukira aho.

Umukino rero waje gutangira ndetse ikipe ya rayon sports iwutangira neza kuko kumunota wa 19 gusa rutahizamu wa rayon sports Michael Sarpong yari yamaze kubona igitego cya mbere cya rayon sports ariko ibyo byishimo by’abarayon ntibyatinze kuko ku munota wa 25 gusa hamid nazar nassar wa al hilal yishyuriye ikipe ye bityo amakipe anganya igitego 1-1.

Robertinho mu kiganiro n’abanyamakuru ati “Rayon sports iracyafite amahirwe”
Umutoza wa Al hilal (ibumoso) nawe yemeje ko Rayon ari ikipe itazamworohera

Umukino waje no kurangira bimeze bityo amakipe aguye miswi bituma rayon sports akazi kayo gakomera kuko kuri ubu irasabwa gukorera ibikomeye muri sudan mu byumweru bibiri biri imbere. Nyuma y’uyu mukino umutoza wa rayon sports yavuze ko kugeza ubu ikizere cyo gukomeza kigihari cyane ko atari ubwa mbere ikipe itsindiye hanze.

Yatanze urugero avuga niba rayon sports yaragiye muri Algeria igakurayo inota ndetse ikajya no muri kenya igakurayo amanota atatu yatumye ijya mu matsinda ya confederation ngo byerekana ko rayon sports ari ikipe ishoboye kuburyo no muri sudan yatsindirayo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*