Ese koko ubushinwa bwaba bwifashisha imfashanyo z’inzu mu gutata afurika?

Mu minsi mikeya ishize nibwo hatangajwe amakuru ko leta y’ubushinwa yashyikirije leta y’u Rwanda inyubako izakoreramo minisiteri zigera kuri enye zirimo n’ibiro bya minisitiri w’intebe. Iyo nyubako byatangajwe ko ari impano y’ubushinwa ku Rwanda.

Icyakora nanone abantu ntibayivuzeho rumwe, ahanini biturutse ku kwibaza ukuntu inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta zishobora kujya gukorera mu nzu yubatswe n’ikindi gihugu. Iyo nyubako inariho amagambo yanditse mu rurimi rw’igishinwa yavugishije benshi yaba mu bitangazamakuru cyangwa mu baturage basanzwe, bose bibaza umutekano w’amakuru y’ibizaba bibera murizo minisiteri zizakorera muriyo nzu.

Bamwe bavuze ko ari uburyo bwiza ubushinwa bubonye bwo kujya babona amakuru y’ubutasi butavunitse, gusa nyuma gato minisitiri muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamaze abantu impungenge ababwira iyo nyubako itekanye kandi ko nta bikorwa by’ubutasi byashyizwemo.

Ibi kandi byaje nyuma yuko n’ubundi igihugu cy’ubushinwa ubwo cyashyikirizaga umuryango wa afurika yunze inyubako yo gukoreramoI addis abbeba muri Ethiopia, nabwo ibihugu byinshi ndetse n’abantu batandukanye bagaye icyo gikorwa ndetse bavuga ko leta y’ubushinwa yaba yarubatse iyo nyubako igamije kujya ikurikirana inama zose z’umuryango wa afurika yunze ubumwe.

Bavugaga ko ntakabuza ubushinwa bushobora kuba bwarashyize muriyo nyubako camera zihishe zizajya zikurura amajwi ndetse n’amashusho y’ibibera muriyo nyubako y’icyicaro cy’afurika yunze ubumwe.

Ibi byose rero ibihugu bya afurika ndetse n’ubushinwa byarabihakanye bivuga ko iyo nyubako yizewe neza. Uretse mu Rwanda no muri Ethiopia rero ubushinwa bunafite izindi nyubako nyinshi kuri uyu mugabane kandi ugasanga bwagiye buzubaka ku buntu bikitwa impano bwageneye ibyo bihugu.

Urutode rw’inyubako z’abashinwa ku mugabane wa afurika.

Presidential office: Mozambique

Mu mwaka wa 2014 ubushinwa bwafunguye ku mugaragaro inyubako izajya ikoreramo perezida wa repubulika mu gihugu cya Mozambique mu murwa mukuru I Maputo. Icyakora ntihigezwe hatangazwa akayabo ubushinwa bwatanze kuriyo nyubako ariko bivugwa hafi 100% b’imari yakoreshejwe kuriyo nyubako byatanzwe na leta y’ubushinwa.

Ibikoresho byose byakoreshejwe byatumijwe mu bushinwa ndetse n’abakozi benshi cyane bakurwa mu bushinwa baje guhabwa akazi kuriyo nyubako.

African Union headquarters: Addis Ababa, Ethiopia.

Iyi ni inyubako ikorerwamo n’umuryango wa afurika yunze ubumwe, yafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2012, icyo bivugwa ko ari inkunga ubushinwa buteye afurika yunze ubumwe. Byatangajwe ko yatanzweho arenga miliyoni 200 z’amadorali ($200 Million). Ipima uburebure bwa metero ijana kandi ikaba ari imwe munyubako nziza cyane uhita ubona ukigera mu mujyi wa addis abeba.

House of foreign ministry: Freetown, Sierra Leone.

Leta y’ubushinwa kandi yubakiye igihugu cya Sierra Leone mu burengerazuba bwa afurika inyubako ikorerwamo na minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yatanze ibikoresho byinshi cyane byo mu biro bizajya bikoreshwa n’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu ndetse butanga imfashanyo y’ibitanda birenga 100 kubitaro biri y’umujyi wa Freetown.

Mozambique national stadium, Mozambique.

Ubushinwa kandi bwubakiye igihugu cya Mozambique sitade nini cyane itari yigeze yubakwa n’icyo gihugu iyo stade byavuzwe ko yahagaze miliyoni 80 z’amadorali ndetse ikaba ishobora kujyamo abantu ibihumbi 42000.

Ku bijyanye n’ama stade ubushimwa bwubatse sitade nkuru ya Tanzania ndetse na stade nkuru ya Malawi. Sibyo gusa kuko mu mwaka wa 2010 ubwo angola yiteguraga kwakira igikombe cya afurika byavuzwe ko ubushinwa bwahaye icyo gihugu inkunga ya miliyoni 600 z’amadorali zo kubaka stade enye.

Muri 2012 mu gikombe cya afurika cyabereye muri Gabon na Guinee equatorial, byavuzwe ko ubushinwa bwahaye leta ya Gabon miliyoni 60 ndetse Guinee nayo ikaba hari amafaranga yakiriye yo kubaka amastade.

Dukomeje ku nyubako zikorerwamo n’inzego za leta bivugwa ko ubushinwa bwahaye leta ya Uganda miliyoni 25 z’amadorali zo gusana ibiro bya perezida ndetse n’ibya visi perezida ba Uganda ndetse ibikoresho byose bikaba bigomba kuba ibyo mu bushinwa. Ubushinwa kandi bwavuguruye ibiro bya perezida wa Zambia ndetse bashyiramo n’ibikoresho.

Hano umuntu yakwibaza ati ese rwaba ari urukundo gusa ubushinwa bufitiye afurika cyangwa harizindi nyungu zihishe ubushinwa bubonera mu kubakira inzu z’ubuntu ibihugu bya afurika?

Icyakora ku rundi ruhande hari n’abavuga ko ubushinwa bubyungukiramo cyane mu buryo bwako kanya kubera ko usanga inyubako zose zikorwaho n’abashinwa benshi cyane ubwo rero bikaba bisobanuye ko amafranga bashoramo amenshi asubira iwabo binyuze muri abo bakozi ndetse n’ibikoresho bituruka mu bushinwa bityo rero bakaba bavuga ko ahubwo afurika ari isoko ryiza ry’abakozi babo ndetse n’ibikoresho byabo biba bitari bubone isoko mu bushinwa.

Inyubako y’Ikicaro cya Afurika yunze ubumwe
Inyubako ubushinwa bwahaye u Rwanda, izakoreramo minisiteri enye.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*