Ese koko ikoranabuhanga hari uruhare ryaba rifite mu iterambere rya Afurika?

Kuri ubu i Kigali mu Rwanda hakoraniye inama ku nshuro ya gatanu igamije kureba no kongera uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere rya afurika. Iyo nama yitwa transform Africa, kuri iyi nshuro byatangajwe ko yitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 4000 biganjemo abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye, abaherwe ku rwego rwo hejuru, abahanga mu ikoranabuhanga ndetse n’abandi batandukanye.

Transform Africa y’uyu mwaka ifite akarusho kuko kuri ubu yanitabiriwe n’ikiremwa cy’igikorano (robot) kitwa Sophia bivugwa ariyo robot izi ubwenge kurusha izindi zakozwe ku isi.

Iyi nama yariyitabiriwe n’abantu 4,000

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda bwana Edouard Ngirente niwe watangije ikiciro cya mbere cy’iyi nama aho yatangiye ashimira urubyiruko, ndetse akomeza avuga umubare munini w’urubyiruko uri muri afurika bityo rwari rukwiye kuzana impinduka zikomeye mu guteza imbere ubukungu bwa afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Transform Africa yafashije cyane u Rwanda na afurika muri rusange kwegerana mu buryo bworoshye n’abahanga mu ikoranabuhanga, ndetse n’abaherwe bashora ahanini mu mishinga ikomeye yiganjemo ikoranabuhanga aho byafashije mu kubona inama zikenewe mu kubyaza umusaruro umuvuduko w’ikoranabuhanga ku isi ku rubyiruko rwa afurika.

Kuva iyi nama yatangira mu myaka 6 ishize yagiye irushaho gukundwa no gukurikirwa cyane aho buri mwaka umubare w’abayitabira urushaho kuzamuka ndetse abantu benshi bakaba bishimira kugana I Kigali muri iyo nama baturutse impande zitandukanye ku isi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*