Ese bagiye he nyuma yo gutsindira ibihembo ari abana. Bose se wowe waba ubibuka?

Kuri iki gihe umupira w’amaguru wabaye ikirombe gikomeye cy’amafaranga ku isi, ni akazi umwana wese akura yifuza gukora kabone nubwo ntampano yawo yaba yaravukanye. Ariko nanone hari abantu twamenye guhera mu myaka irenga 15 ishize icyo gihe bari abana ndetse bakanatsindira ibihembo bikomeye ku isi ariko bamwe ntitumenye aho barengeye.

Mu gihe hari gutegurwa igikorwa ngarukamwaka cyo guhemba umukinnyi ukiri muto utanga ikizere kurusha abandi, tugiye kugaruka ku bakinnyi bagiye batsindira iki gihembo kuva mu mwaka wa 2003 kugeza uyu munsi ndetse naho bagiye berekeza, icyakora hari n’abandi bagiye bigaragaza ariko batabashije gutsindira icyo gihembo bitewe nuko babaga bahanganye n’abandi bakomeye.

Mu bakinnyi ubu bakomeye batigeze batsindira iki gihembo ari abana harimo nka Cristiano Ronaldo, Neymar ndetse na Hazard ni bamwe mu batarigeze bagikozaho imitwe y’intoki.

Ese abagiye batsindira icyo gihembo ni bande?

2003: Rafael Van der Vaart

Uyu akomoka mubuholandi yatsindiye iki gihembo afite imyaka 20 gusa, yari yaramaze kuba umustari mu gihugu cye bitewe n’imikinire ye yanyuze benshi. Uyu yaje kuzamuka ajya muri Hamburg yo mu budage, Tottenham mu bwongereza, Real Madrid muri espanye ndetse na Real Betis. Yakiniye ikipe y’igihugu imikino 109.

2004: Wayne Rooney

Uyu igitego yatsinze arsenal akina muri everton mu mwaka w’imikino wa 2002-03 cyatumye ikipe ya manchester united imugura byihuse muri uwo mwaka, yatsindiye iki gihembo afite imyaka 20 gusa, ndetse aza no kuzamuka kuburyo yabaye umukinnyi watsindiye ubwongereza ibitego byinshi, yatsindiye ibikombe bitanu bya shampiona ndetse na champions league, yatsinze ibitego 306 mu mupira w’amaguru yakinnye.

2005: Lionel Messi

Uyu warukiri umwana muto cyane yatsindiye iki gihembo nyuma y’amezi macye cyane akinnye umukino we wa mbere muri Barcelona y’abakuru, afite agahigo kandi kuko ni we mukinnyi wabashije gutsindira iki gihembo akiri muto cyane ku myaka 18 gusa. Uyu mugabo ukomoka muri argentine ndetse kuri ubu abenshi ntibabura kwemeza ko ariwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi mu mateka y’isi. Uyu yatsindiye Barcelona ibitego 615 mu mikino 724, ndetse anatsindira argentina ibitego 68 mu mikino 136. Yatsindiye ibikombe 10 bya shampiona, champions league enye, yatwaye Balon d’Or eshanu,ndetse n’ibindi bihembo byinshi cyane.

2006: Cesc Fabregas

Ku myaka 19 gusa uyu yakiniraga arsenal ninabwo yegukanye iki gihembo, uyu yaje kwerekeza muri Barcelona, Chelsea ndetse na Monaco akinira ubu.

2007: Sergio Aguero

Uyu nawe yatwaye iki gihembo afite imyaka 19, icyo gihe yakiniraga Atletico Madrid, yaje kwerekeza, muri man city ndetse ayifasha no gutsindira igikombe cyayo cya mbere muri 2011.

2008: Anderson

Kuri uru rutonde uyu niwe wa mbere wapfuye ubusa kandi yaragaraga nkuzavamo umukinnyi ukomeye, yagitwaye amaze umwaka muri man united ariko biza kumugora kuzamuka ngo amenyekane cyane nk’abandi, yavuye muri man united muri 2015 umupira waramunaniye burundu.

2009: Alexander Pato

Uyu nawe ni rumwe mu ngero z’abakinnyi bapfuye ubusa nyamara yaragarazaga impano ikomeye, yatwaye iki gihembo ku myaka 20, ndetse akaba yari amaze gutsindira AC Milan ibitego 15 mu mwaka wa mbere gusa nyuma yaje kuzima aribagirana.

2010: Mario Balotelli

Niwe mwirabura wa mbere kuri uru rutonde umubonye ntiwakeka ko yigeze gutsindira iki gihembo bitewe n;’ukuntu yasubiye inyuma, uyu icyakora yagize amahirwe yo gukina mu makipe akomeye arimo nka man city, Liverpool ndetse n’ayandi azwi.

2011: Mario Gotze

Uyu yatsindiye iki gihembo akina muri Dortmund nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise asinyira Bayern Munich icyakora imvune n’uburwayi butandukanye byatumye atibona neza muri Bayern ndetse aza gusubira aho yahoze muri Dortmund ndetse asubira ku murongo ubu akinira ikipe y’ubudage.

2012: Isco Alarcon

Ku myaka 20, yegukanye iki gihembo akina muri Malaga, ubuhanga bwe bwatumye Real madrid imugura, uyu ntiyigeze azamuka ngo agere ku rwego rwifuzwaga ariko benshi bakemeza ko yishwe n’ikipe yagiyemo imurenze urwego.

2013: Paul Pogba

Uyu yasohotse muri man united mu mwaka wa 2012 akiri akana, akigera muri Juventus yarazamutse cyane ndetse anatsindira iki gihembo, byatumye yongera kugurwa na man united muri 2015 ndetse icyo gihe niwe mukinnyi wari uhenze. Kugeza ubu uyu aracyemangwa bitewe n’imyitwarire ye idahwitse gusa ubuhanga bwo ntaho bwagiye.

2014: Raheem sterling

Kuva yava muri Liverpool ayihetse kugeza nubu uyu abarirwa mubakinnyi ba mbere ku isi. Yarazamutse cyane ndetse buri wese yishimira ubuhanga bwe, uyu yatsindiye iki gihembo ku myaka 19 ndetse mu mwaka wakurikiye yahise agurwa na man city. Amaze gutsindira ibikombe bibiri bya premier league.

2015: Anthony Martial

Uyu mu mwaka wa 2013 yavuye muri Lyon yerekeza muri Monaco yarazamutse cyane ndetse bituma na man united imubengukwa kuri ubu agenda asubira inyuma ariko benshi bakabishyira ku ikipe yamwimye umwanya.

2016: Renato Sanches

Nyuma yo kwigaragaza cyane mu ikipe ya Benfica mu mwaka wa 2015-2016, yahise ahamagarwa mu ikipe ya Portugal, ndetse icyo gikombe cya Euro baza no kugitwara. Yatsindiye iki gihembo afite imyaka 22, ndetse ahita yerekeza muri Bayern Munich ariko ntabwo yagezeyo atera imbere ahubwo yasubiye inyuma kuburyo bwatangaje buri wese.

2017: Kylian Mbappe

Uyu kuri ubu afatwa nk’umukinnyi wa gatatu ukomeye ku isi, nyuma Cristiano na Messi. Uyu kuva kumunsi wa mbere yamenyekana azamuka umunsi kuwundi, byanatumye aba umukinnyi wa kabiri uhenze ku isi ubwo yavaga muri Monaco ajya muri PSG. Uyu uretse no gutsindira iki gihembo, amaze gutwara shampiona y’ubufaransa ndetse akaba yaratwaye n’igikombe cy’isi ari mu bakinnyi batsindiye ibintu byinshi bakiri bato.

2019: Matthijs de Ligt

Uyu nawe yarigaragaje cyane nyuma yo kuba kapiteni wa ajax afite imyaka 19, hamwe n’ikipe ye basezereye amakipe akomeye muri champions league nka Real Madrid na Juventus, kuri ubu akinira Juventus ndetse ari no kurutonde rw’abashobora kongera kwegukana iki gihembo.

Aba bose se wowe waba ukibibuka?

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*