Eddy Kenzo watwawe umugore n’umuganga haricyo yisabiye abakunzi be.

Eddy Kenzo wahuye n’uruva gusenya nyuma yuko umugore we Rema Namakula amutaye akisangira umuganga we wari usanzwe umuvura imyanya myibarukiro kuri ubu arasaba abafana n’abakunzi be kumusengera amasengesho menshi maze uwo mugore akazagaruka murugo.

Ubwo Eddy Kenzo yandikaga ku rubuga rwe rwa twitter yagize ati: “munsengere” ndetse ashyiraho n’utundi tumenyetso (emojis) twerekana ko ababaye cyane. Eddy Kenzo ari mu gahinda gakomeye kuva uwo mugore we yamuta akajya kwibanira na Dogiteri Hamza Sebunya wari usanzwe ari umuganga we. Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye byagarukaga kuri Eddy Kenzo nyuma yuko yari amaze iminsi yanditse ibaruwa yuzuye amarangamutima menshi akayandikira umugore we Rema wari wamaze kumusiga.

Hamza Sebunya ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu myanya my’ibarukiro ndetse akagira abantu inama mubuzima bw’imyororokere n’ibyerekeye ibitsina, yari amaze igihe avura umuhanzi Rema nyuma aza kumwifunga amwambura umugabo we Eddy Kenzo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko nyuma yo gutandukanya na Eddy Kenzo Rema ateganya gukora ubukwe bwa gakondo n’uyu muganga Sebunya mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Hamza Sebunya kandi nubwo yajyanye umugore w’abandi nawe ntiyorohewe na gato dore ko uwahoze ari umugore we amurega kuba yaranze gutanga indezo ku bana batandatu babyaranye nuwo muganga.

Eddy Kenzo mu rwandiko yandikiye Rema yamwibukije ko atigeze amuca inyuma ndetse ko ntan’ikintu na kimwe yigeze amwima, bityo amusaba ko yagaruka mu rugo bakongera gufatanya kurera umwana babyaranye.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*