DRC: Rurageretse hagati ya Moise Katumbi na Joseph Kabila.

Umunyemari wo muri repubulika ya demokarasi ya congo bwana Moise Katumbi yongeye kwibasira joseph kabila ubwo yari ageze I goma.

Moise Katumbi washatse kwiyamamariza kuba perezida mu mwaka ushize wa 2018, ariko bakaza kumwangira kwiyamamaza ku mpamvu nawe atigeze yemera, kuri ubu yatangaje ko ubwoba kabila yari afite aribwo bwatumye ategeka komisiyo y’amatora gukuramo kandidatire ya Moise Katumbi.

Kandidatire ye ikimara gukurwamo Moise Katumbi yahise atangaza ko arenganyijwe bikomeye, cyane ahanini binaturutse ku kuba hari hashize iminsi inkiko za congo zimukurikirana ku byaha nabyo yise ibihimbano byo kumubuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Byatumye ahungira mu gihugu cy’ububiligi kuko inkiko za congo zari zaramaze kumukatira igifungo ndetse zikavuga ko igihe cyose azahirahira akandagira muri congo bazahita bamuta muri yombi.

Muri uyu mwaka rero ubwo ubutegetsi bwari bumaze guhinduka, perezida mushya wa congo bwana Felix Tchisekedi yemereye abanyapolitiki bose bari barahunze gutahuka arinabwo Moise Katumbi yahitaga abona uburenganzira bwo gutaha nta nkomyi.

Kuri ubu rero yabajijwe niba hari umugambi afite wo kwiyunga na Joseph Kabila maze abyamaganira kure cyane kubera icyo we yise ubugambanyi. Yavuze ko uwo mwanya atawubona ahubwo ikimuraje ishinga ari ugufasha abaturage bababaye akabafasha kuzamuka mu mibereho.

Moise Katumbi yamenyekanye cyane ayobora intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro ariko by’umwihariko aza kugira izina rikomeye n’igikundiro abikomoye ku ikipe abereye umuyobozi mukuru ariyo Tout Puissant Mazembe.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*