DRC: Ingabo za leta zemeje ko zahitanye umuyobozi wa FDRL ariwe mudacumura.

Umuvugizi w’ingabo za leta ya congo mu ntara ya kivu y’amajyaruguru major Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo za repubulika ya demokarasi ya congo zaraye zishe umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariwe Sylvestre Mudacumura.

Major Kaiko yavuze ko uyu mukuru wa FDLR yaraye yishwe mu ijoro ryakeye mu bitero ingabo za leta ya congo zatangije mu minsi ishize byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yiganje mu mashyamba ya congo. Uyu muyobozi mu ngabo akaba yatangaje ko uyu mutwe wa FDLR usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ubarizwa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa congo ku gice cyegereye parike y’ibirunga.

Mu magambo ye major Kaiko yagize ati: “rwose Mudacumura yari ikibazo cy’umutekano muri aka gace”. Uyu Mudacumura kandi yari yarashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byabereye mu burasirazuba bwa congo bikozwe n’umutwe wa FDLR yari ayoboye.

Uyu mugabo kandi uretse n’ibyaha yaregwaga yari ari no kurutonde rwa bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Yahungiye muri repubulika ya demokarasi ya congo ubwo RPF yafataga ubutegetsi muri nyakanga 1994.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*