DRC: Bwanyuma na nyuma habonetse imiti ishobora kuvura Ebola.

Nyuma y’amagerageza amaze iminsi akorwa ku miti igera kuri ibiri ya ebola byamaze kwemezwa ko iyo miti mishya ishobora kuvura ebola ndetse n’uburyo bwo kuyirinda kuri ubu bukaba bworoshye.

Byatangajwe n’abashakashatsi bakoze iyo miti ko mu minsi ya vuba ebola izaba ishobora kwirindwa ndetse ikaba yanavurwa igakira. Ibi rero bikaba byaratangajwe nyuma yuko ubwoko bune bw’imiti yakorewe guhangana na ebola bwari buri kugeragerezwa muri repubulika ya demokarasi ya congo nk’igihugu cyibasiwe na ebola ku buryo bukomeye.

Nyuma y’iryo gerageza rero ubwoko bubiri muri bune bwageragejwe bwagaragayeho ubushobozi bwo guhangana na ebola ku rwego rwo hejuru. Inzego z’ubuzima muri kongo kandi bavuga ko kuri ubu iyo miti igiye gukwirakwizwa mu duce twose tubarizwamo abarwayi ba ebola kugira ngo bayikoreshe babavura.

Iryo gerageza ry’iyo miti ryatewe inkunga na kimwe mu bigo by’abanyamerika cyiga ku ndwara zandura cyitwa NIAID, kikaba cyaratangaje ko ibyavuye muriryo gerageza ari inkuru nziza cyane mu rugamba rwo kurwanya ebola batangiye. Iyo miti uko ari ibiri umwe witwa REGN-EB3 undi ukitwa mAb114, ihangana na virusi ya ebola ndetse ikayica integer mu turemangingo twose tw’umubiri w’umuntu.

Abo bashakashatsi bakomeza bavuga ko iyo miti ariyo yonyine yagaragaje ubudahangarwa mu guhangana na ebola ndetse no kugabanya imfu zose zituruka kuri ebola. Iyi miti ya REGN-EB3 na mAb114, yakozwe hashingiwe ku turemangingo tuboneka mu maraso y’abarokotse ebola. Harindi miti nayo ibiri yakuwe mu igeragezwa nyuma yuko basanze idatanga umusaruro ufatika mu kurwanya ebola, iyo miti ni ZMapp na Remdesivir.

Umwe mu bashakashatsi ku ndwara zandura witwa Sabue Mulangu yavuze ko ibyavuye muri iri gerageza byemerera inzego z’ubuzima muri congo kubwira rubanda ko 90% umurwayi wa ebola avurwa agakira mu gihe yivuje hakiri kare.
Icyakora nanone nubwo benshi bishimira ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi ariko ku rundi ruhande abahanga mu by’ubuzima bemeza ko uburyo bwiza cyane bwo guhangana na ebola ari urukingo rwiza bakomeza bemeza ko iyo urukingo rwiza rwabonetse ruvugurura ubwirinzi bw’umubiri mu kwirinda indwara bityo umubiri ugahora witeguye indwara mbere yuko iza.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*