DR CONGO: Impanuka y’indege yahitanye abantu umunani barimo n’abasirikare.

Nyuma y’amakuru yasakaye avuga ko indege itwara ibikoresho bya perezida wa repubulika yaburiwe irengero, byaje kwemezwa ko iyo ndege yakoze impanuka nyuma y’iminota 59 yarimaze ihagurutse.

Iyi mpanuka ikaba yahitanye abantu umunani biganjemo abakozi bo mubiro by’umukuru w’igihugu. Nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters avuga ko bamwe mu baguye muriyo mpanuka harimo uwari usanzwe ari umushoferi bwite wa perezida Tchisekedi ndetse na bamwe mu basirikare bamurinda.

Iyo ndege yakoze impanuka niyo mu bwoko bwa Antonov A76, ikaba yariri kuva I goma yerekeza mu murwa mukuru wa Kinshasa aya akaba ari amakuru kandi yemejwe n’ikigo gishinzwe iby’indege za gisiviri aho muri repubulika ya demokarasi ya congo. Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa yatumye iyo ndege igwa, ariko hakaba hari abantu bari gukeka ko byagizwemo uruhare n’abagamije guhirika ubutegetsi bwa Felix Tchisekedi.

Igihugu cya Congo akenshi gikunda kwibasirwa n’impanuka cyane kubera ko nko mu mwaka wa 2017 indi ndege yo mu bwoko bwa Antonov nanone yakoze impanuka ihitana abantu bagera kuri 12 hafi y’umujyi wa Kinshasa. Sibyo gusa kuko no mu 1996 habaye indi mpanuka ikomeye yahitanye benshi ubwo indege yarengaga ikibuga maze ikagwa mu isoko ryari hafi aho.

Igihugu cya congo akenshi gikunda gushinjwa kugira indege zishaje cyane ndetse bikanavugwa ko bishobora kuba ari nabyo nyirabayazana y’impanuka z’indege za hato na hato.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*