Dore uko ibihugu bikurikirana mu gutanga menshi ku gisirikare. Menya aho u Rwanda ruhagaze.

Burya mu bihugu hafi ya byose ku isi usanga igice kinini cy’ingengo y’imari yabo itangwa mu ishami ry’umutekano ari naho igisirikare kibarizwa.
Kuva ku bihugu bya rutura kugeza ku bihugu byo hasi byoroheje igisirikare kijyana imari nini cyane kurusha ikindi kintu watekereza.

Kuri iyi nshuro rero tugiye kubazanira urutonde rw’uko ibihugu bitanga amafaranga menshi ku gisirikare maze turebe uko bigenda birutanwa. Gusa kuri uru rutonde harimo udushya twinshi cyane ndetse no gutungurana gukabije.

Ikindi wamenya nuko nubona hari igihugu kirusha ibindi gutanga imari nini ku gisirikare ntibiba bivuze ko icyo gihugu aricyo gifite abasirikare benshi, oya. Ahubwo kenshi usanga ibikoresho byifashishwa, ikoranabuhanga rigezweho, imishahara iremereye ihabwa abasirikare aribyo bituma igihugu gishobora gusohora menshi ku gisirikare kandi gifite abasirikare bacye.

Leta zunze ubumwe za amerika nicyo gihugu gitanga amafaranga menshi ku gisirikare, iki gihugu cy’igihangange ku isi, gitanga imari nini cyane kuburyo amafaranga ya America gusa aruta ay’ibindi bihugu icumi biyikurikira byose byiteranyije. Nyuma ya amerika ugomba kumenya ko burya ubushinwa buza ku mwanya wa kabiri.

Igitangaje kurusha ibindi nuko amafaranga amerika n’ubushinwa batanga ku gisirikare uyateranyije aruta ay’ibindi bihugu byose bisigaye ku isi nabyo byiteranyije. Nkuko byumvikana tugendeye ku migabane amerika niyo ku mugabane wa amerika ni ukuvuga amerika y’epfo niya ruguru. Ubushinwa nabwo burayoboye ku mugabane wa asia. Ariko muri asia ibindi bihugu nk’ubuhinde, koreya y’epfo, ubuyapani na arabia saudite nabyo bitanga agatubutse ku gisirikare.
Ikindi gitangaje burya nuko ibihugu byo ku mugabane w’uburayi bitanga amafaranga ajya kungana hafi ya byose.

Uru nirwo rutonde rwose rw’ibihugu. bigize isi

Igihugu cya Haiti nicyo gihugu gitangaza umutungo mucye ku gisirikare kurusha ibindi ku isi. Kuko amafaranga yose batanga mu gisirikare angana n’igiciro cy’imodoka nshyashya ya BMW igezweho ubu. Ikindi ugomba kumenya nuko nubwo amerika itanga akayabo kurusha abandi ku isi ariko ubuhinde n’ubushinwa buri kimwe abasirikare bacyo bakubye aba amerika inshuro ebyiri byibuze. Ni ukuvuga ko amerika yibanda ku kuzamura ikoranabuhanga n’imibereho myiza mu gisirikare kurusha kongera umubare w’abasirikare.

Igihugu gifite abasirikare benshi bari mukazi ku isi ni uburusiya bubarirwa abasirikare bangana na miliyoni imwe n’igice. Ikindi wamenya nuko mu mwaka wa 2018 umutungo ugenda ku gisirikare wiyongereyeho 2.6% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2017.

Nubwo twabonyeko kandi igisirikare gitwara menshi mu bihugu hafi ya byose kugeza n’uyu munsi umusirikare aracyari mu bantu bahembwa macye ugereranyije n’umushahara fatizo wa buri gihugu.

Dore akayabo muri rusange ibihugu bitanga ku gisirikare (ntabwo tubivuga byose ahubwo turareba bimwe na bimwe).

Amafaranga turi bubone yose yabariwe mu madorali:
America: miliyari 649 (649 billion)
China : miliyari 250 (250 billion)
Arabia Saudite: miliyari 67.6
India: miliyari 66.5
France: miliyari 63
Russia: miliyari 61
England: miliyari 50
Germany: miliyari 49.5
Japan: miliyari 46.6
S.Korea: miliyari 43.1

Africa:
Algeria: miliyari 9.58
Maroc: miliyari 3.7
Egypt: miliyari 3.7
South Africa: miliyari 3.67
Nigeria: miliyari 2.04.

East Africa:
Kenya: miliyari 1.1
Tanzania: miliyoni 675
Uganda: miliyoni 408
DRCongo: miliyoni 295
Rwanda: miliyoni 119
Burundi: miliyoni 65.4

Igihugu cya Haiti nicyo gitanga umutungo mucye ku gisirikare kurusha ibindi kuko kuri ubu gitanga ibihumbi 79,700 by’amadorali aya akaba angana na miliyoni 73,500,000 mumafaranga y’u Rwanda.

Iyi mibare yose twayikuye mu byegeranyo bya “how much” mu nkuru ivuga ngo ‘the world’s military spending: expenditure and armed forces personnel by country’.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*