Dore uburyo wakoresha ugakuramo amabara yafashe ku menyo yawe.

Inseko nziza ni kimwe mubituma umuntu ashobora gukundwa na benshi. Byumwihariko inseko nziza igaragazwa n’amenyo meza cyane cyane y’urwererane. Icyakora burya buri gihe siko umuntu akomeza kugora amenyo meza kuko uko dutinda ku isi niko duhura nibyago byinshi bituma ibice byacu by’umubiri byangirika amenyo nayo rero ari mu bigirwaho ingaruka nizo mpinduka.

Amenyo ashobora kwangizwa n’ibintu byinshi, muribyo harimo nko kunywa itabi, gukoresha ikawa nyinshi, ndetse no kudakorera amenyo isuku ku buryo buhoraho. Imyitwarire yacu mu buzima bwa buri munsi bushobora gutuma amenyo yacu yangirika atari ugukuka gusa ahubwo agatakaza umwimerere wayo agahindura isura ndetse imyanda itandukanye ikihomaho.

Niyo mpamvu kuriyi nshuro twabazaniye uburyo bunyuranye wakoresha ukuraho imyanda yose yihomye ku menyo yawe.

▪Igikakarubamba (Aloe Vera)

iki kimera ni kimwe mu byifashishwa mu kuvura indwara nyinshi ku isi yaba mu mubiri imbere cyangwa inyuma. Wifashishije iki kimera ufata amavuta yacyo ndetse ukajya uyavanga n’amazi, ndetse n’indimu ugakora igisa n’uruvange bityo ukajya ubikoresha mu koza amenyo. Koresha urwo ruvange burigihe uko ugiye koza amenyo mu minsi micye cyane uzabona atangiye guhinduka umweru abengerana ndetse anakomeye cyane.

▪Ibishishwa by’amacunga (orange peel)

Nyuma yuko umaze kurya icunga jya ufata ibishishwa watonoyeho maze ujye ubikuba ku menyo yawe yanduye. Ubu ni uburyo bworoshye bwo gukura imyanda ku menyo yawe. Ibi bifasha amenyo yawe kuba urwererane mu gihe gito ndetse bikarinda na mikorobe zitera uburwayi mu menyo. Sibyo gusa kandi kuko bifasha kurwanya n’imyanda itandukanye yibasira amenyo. Iyo umaze gukora ibi kandi ufata amazi macye ukunyuguza mu kanwa. Tubibutseko ugomba kwibuka kuronga (koza) imbuto mbere yo kuzirya kugira ngo ukureho umwanda urinyuma kubishishwa.

▪Sezame (sesame seeds)

Hano ufata imbuto za sezame ukazihekenya maze wamara kuzinoza ukazicira, burigihe uko ugenda ubikora kenshi bigenda bikuraho imyanda yafashe ku menyo. Ushobora kandi kwifashisha uburoso bwumutse nyuma yo guhekenya izi mbuto kugira ngo bigufashe gukuramo imbuto zasigaye.

▪Imbuto n’Imboga. (vitamin tooth mask)

Hano ni imbuto ufata ukazisya zivanze maze umushongi uvuyemo niwo ukoresha woza mukanwa. Wifashisha uyu mushongi ukunyuguza mu kanwa kenshi maze bikagufasha gukuraho imyanda yafashe ku menyo. Zimwe mu mbuto ushobora kwifashisha harimo carrot, amacunga, indimu, beterave maze byose ukabisya wabivanze.

▪Vinegere (vinegar solution)

Uyu ni umuti usharira ariko nanone ukora cyane kurusha indi yose, kandi ukabikora neza ntakintu na imwe wangije. Ufata vinegere, umunyu ndetse n’amazi macye byose ukabivanga. Ibi urabifata ukajya ubyunyuguza mu kanwa inshuro nyinshi zishoboka kugira ngo bikore vuba.
Uramutse hari ubundi buryo uzi cyangwa wifashisha mu gukemura ibibazo bitandukanye by’ubuzima ndetse n’indwara zitandukanye watwandikira kugira ngo tubisangize abandi.
Source: www.brightside.me

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*