Dore uburyo butandatu wakoresha urwanya impumuro mbi mukanwa.

Ese wari wajya kureba umuntu ukunda ariko ugakomeza no kugira impungenge z’umwuka mubi usohoka mu kanwa kawe. Wari wagendana n’abantu bagatera urwenya bagaseka ariko wowe ukajya wifata bitewe no gutinya kubahumanya bitewe nuwo mwuka mubi?

Niba ujya ugira ikibazo nk’icyo dore twakuzaniye igisubizo cyabyo. Kugeza ubu imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi yemeza ko abantu bari hagati ya 35 na 45 ku ijana by’abatuye isi bamara ubuzima bwabo bose bahanganye n’ikibazo cy’impumuro mbi, mu kanwa kabo. Muri amerika gusa batakaza arenga miliyari 10 z’amadorali bagura ibikoresho byo kurwanya impumuro mbi mu kanwa aho harimo nk’utuntu two guhekenya (mints &gums), imiti y’amenyo (toothpastes) ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gusukura mu kanwa (mouthwashes). Aya yose akaba agenda buri mwaka.

Bimwe mu bikoresho byo kurwanya impumuro mbi mu kanwa.

Iyi niyo mpamvu twahisemo kubazanira ubu buryo wakwifashisha urwanya iyo mpumuro mbi yo mukanwa kandi ubu buryo bukaba butagoranye.

Gerageza kunywa byibuze litiro 2 z’amazi ku munsi.
Iyo unyweye amazi menshi byongera ikorwa ry’amacandwe mu kanwa. Mu gihe rero umunwa wawe ushobora gukora amacandwe menshi byica microbe zitera impumuro mbi mu kanwa. Amazi nicyo kintu kiza ku mwanya wa mbere igihe cyose ukeneye ibyica mikorobe zo mu kanwa kuko nta buryo amacandwe yakwiyongera utanywa amazi.

Abashakashatsi bakomeza bavuga ko ukwiye kwirinda ibintu by’abasukali mu gihe cy’ijoro kuko bifasha mu kwiyongera kwa za mikorobe mu ijoro. Uramutse ushaka kumenya uburyo wanywa litiro ebyiri z’amazi ku munsi bitakubangamiye uyafata mu buryo bukurikira: mu gitondo ubyutse jya ufata ibirahure bibiri, satanu mbere y’amafunguro ya sasita ufate ikindi kirahure, mu masasaba nka nyuma y’isaha gufata ibya kumanywa ufate ibindi bibiri, mu masakumi ufate ikindi kirahure, saa 18h00 ikindi, ndetse na sa mbiri ikindi.

Gerageza gusuzuma amafunguro ufata

Ibiribwa bimwe na bimwe burya nabyo bigira uruhare mu kuzana umwuka mubi mukanwa, iyo wabifashe ku rugero rwo hejuru rero byanze bikunze uwo mwuka mubi uraza, muribyo harimo nk’ibitunguru ndetse na tungurusumu, biri ku isonga mu Bizana umwuka mubi mukanwa nubwo bigira undi mumaro mumubiri. Icyakora nubwo uba ukwiye kugabanya urugero rw’ibitunguru ufata ntukwiye kubireka burundu kubera ko nabyo bigira uruhare mu kurwanya mikorobe zangiza amenyo.

Gerageza koza ururimi rwawe

Burya ururimi rwawe rushobora kuba ubuturo bwa mikorobe cyane cyane iziryohera, niyo mpamvu mu gihe cyose umaze koza amenyo ujye ukoresha uburoso ukube no kururimi, bituma ibintu byose byihometse ku rurimi bivaho. Ushobora no gukoresha ibikoresho byabugenewe mu koza ururimi gusa.

Ujye ugerageza koza amenyo byibuze kabiri ku munsi

Abahanga bavuga ko byibuze ukwiye gukuba amenyo hagati y’iminota ibiri n’itatu kandi ukabikora kabiri ku munsi, ni ukuvuga mu gitondo ndetse na nimugoroba ugiye kuryama kuryama. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bari munsi ya 49% aribo boza amenyo kabiri ku munsi mu gihe abagore nabo batarenga 55%. Ubusanzwe koza mukanwa bituma ibiryo byafashe mumenyo bivamo ndetse na mikorobe zitendetse mumenyo zikagenda.
Gerageza kurinda ishinya yawe

Uburwayi bw’ishinya ni kimwe mu by’ibanze bitera impumuro mbi mukanwa, mu kurinda ishinya yawe rero ugomba gukora ibi bikurikira, gerageza kumenya neza umuti w’amenyo urimo ibirinda ishinya (fluoride), ku banywi b’itabi ho biba bikomeye kubera bica intege ubwirinzi bw’umubiri ibyo bituma rero n’ishinya zibigenderamo, bivuze ko ukwiye kureka itabi. Itabi kandi rituma niyo ukomeretse mu kanwa utinda gukira cyangwa ntunakire.

Jya uhekenya ibishishwa by’imbuto.

Ibishishwa by’imbuto zirimo indimu ndetse n’amacunga ni byiza cyane mu kurinda impumuro mbi mu kanwa uretse n’ibi kandi ibi bishishwa bituma habaho n’ikorwa ry’amacandwe menshi kandi amacandwe nibwo bwirinzi bukomeye mu kwirinda mikorobe nyinshi zangiza mu kanwa. Icyakora mbere yo guhekenya ibi bishishwa ujye wibuka koza imbuto kugira ngo utarya izindi mikorobe ziba zafasheho.
Ibi uramutse ubikoze ku buryo buhoraho byagufasha kugira umwuka mwiza bityo ntugire n’ubwoba na bumwe mu gihe uri mu bandi.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*