Dore uburyo 4 butangaje abagabo bakoresha bereka abagore ko babakunda

Ubundi iyo bavuze urukundo ni ukuvuga ko hagati y’abantu babiri bahana ubuzimaa bwabo ndetse buri wese akiyemeza kutazahemukira undi. Ndetse benshi bajya bakavuga ko hazamo ko numwe aba yahaye undi umutima we.

Si buri gihe rero ukunda umuntu ngo nawe akagukunde kuko bib akenshi ko ukunda umuntu ariko we ntiyemere kuguha urukunda, hari nuwemera kuruguha ariko mu minsi micye akabivamo. Ku rundi ruhande hari n’uwukunda umuntu ntabimubwire cyane cyane atinya ko bamwanga cyangwa bakamuhakanira bityo akabifata nko kuba yaba asuzuguwe ndetse n’ikimwaro.

Niyo mpamvu rero nko kubagabo hari uburyo bwinshi bakoresha berekana ko bakunze umuntu. Gusa kuri uyu munsi twabahitiyemo uburyo bune bukunda gukoreshwa n’abagabo berekana ko bakunze umugore cyangwa umukobwa.
Ubwo buryo ni ubu bukurikira:

1. Kuvuga ijambo “ndagukunda”

Kenshi na kenshi ntibyorohera buri mugabo kubivuga ndetse biragorana cyane rwose. Ikibitera cyane cyane nuko iri jambo risobanuye ibintu byinshi cyane kuko nuwo uribwiye ashobora kubyumva ukundi ndetse akariha n’ubusobanuro bwinshi cyane.

Ikindi kandi nuko kubwira umuntu ngo ndagukunda abenshi babifata nkaho uba witeguriye umuntu ndetse hari n’ababifata ko uba wishyizeho umutwaro uremereye cyane. Ikindi gituma abagabo benshi batinya kubivuga nuko baba batinya guhakanirwa (ibyo twita guterwa indobo).

Niyo mpamvu iyo umugabo atinyutse kubwira ijambo ndagukunda aribwira umukobwa burya aba amukunda koko. Niyo mpamvu wowe mukobwa umusore cyangwa umugabo nakubwira atyo uzabanze ubihe agaciro ndetse unabitekerezeho.

2. Gutanga Impano zitandukanye

Hari ubwoko bwinshi bw’impano umugabo ashobora gutanga ku mugore cyangwa mukobwa akunda. Ariko izikunze kwifashishwa harimo nk’impano zifunze zimwe zikunda gutera amatsiko abagore, utuntu tworoheje two kurya, indabo, cyangwa se utwandiko dutandukanye. Hari n’izindi kandi abagore batajya bitaho ariko kandi zigaragaza ko umugabo agukunda koko.

Burya nubona umugabo akunda kuguha umwanya uhagije ndetse ukaba ubona ashaka kuba arikumwe nawe ndetse ahanini ugasaga aguha umwanya uruta uwo aha umuryango we ndetse n’inshuti ze burya aba agukunda by’ukuri. Umugabo ashobora kugukorera ibintu bitandukanye nko kukuba hafi mubihe bikomeye, kukujyana mumuryango we, kugushyira mu mipangu ye y’igihe kizaza n’ibindi….nubona umugabo akora bimwe muribi uzamufate umukomeze kuko nagucika bizakugora kubona undi nkawe.

3. Ibikorwa by’urukundo bikorerwa ku mubiri.

Iyi ngingo ikubiyemo byinshi cyane ndetse abenshi ntibayumva kimwe ariko kandi ntibivuze ko atari bumwe mu buryo bwo kwerekana urukundo. Ku ntangiriro biba byiza iyo mukunda kuba murikumwe kandi mukoranaho.

Abagore benshi bakunda gufatwa mu kiganza, ku rutugu, mu mbavu ndetse n’ibindi bice byo ku mubiri. Abagabo benshi ariko burya ntibakunda kugenda mu nzira bafatanye ariko nanone nubona umugabo yishimiye kugenda agufashe ikiganza, cyangwa ku rutugu akenshi aba akwiyumvamo cyane kandi aba ashaka kukwereka ko agukunda ku kigero cyo hejuru.

4. Kwerekana uwo bakundana mu muryango we.

Ubundi buryo umugabo akubwira ko agukunda burya ni ukugufata akagujyana mu muryango we kugira ngo bakubone ndetse banakumenye. Akenshi iki n’ikimenyetso kikwerekana ko umugabo akwiyumvamo ku buryo budasanzwe.

Ibi kandi si ukukwerekana ko yishimiye kuba ari kumwe nawe ahubwo aba agira ngo akwereke ko akeneye ko uba inshuti na buri muntu bafite aho bahuriye. Iki ni ikimenyetso kikwereka ko urukundo agufitiye ruri kuzamuka umunsi ku wundi kandi ko ari kugenda aba uwawe ku kigero cyo hejuru cyane.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*