Dore ikipe y’abakinnyi 11 bahombye kurusha abandi muri Manchester United kuva muri 2012.

Kuva Manchester United yatwara igikombe cya shampiona igiheshejwe n’umutoza Sir Alex Ferguson maze nawe agahita asezera muriyo kipe, yagiye irangwa no gusinyisha abakinnyi benshi bayipfira ubusa.

Kuva yatwara icyo gikombe iheruka muri 2012, kugeza uyu munsi man united imaze gukoresha miliyoni 323 z’amapound kubakinnyi 11 batigeze bagira icyo bayimarira nkuko byabaga byitezwe. Muri abo bakinnyi 11 ahanini bagizwe na ba rutahizamu iyi kipe yagiye igura ishaka gusimbuza abo yahoranye nka Wayne Rooney na Robin Van Persie dore ko ari nabo bayigejeje kuricyo gikombe.

Duhereye nko ku mukinnyi Romelu Lukaku, uyu yatwaye man united asaga miliyoni 75 ubwo yamukuraga muri Everton, uyu nubwo yaguzwe atsinda ibitego byinshi yageze muri man united kubona igitego biba urugamba rukomeye kuri we dore ko imibare yerekana ko byibuze uyu byamutwaraga imikino itatu kugira ngo abone igitego, byatumye rero umutoza wa man united amugurisha muri inter de milan kuko atari ari ku rwego rwifuzwa.

Uwitwa Angel di Maria nawe ntazibagirana ukuntu yahombeye man united kandi yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri real madrid, uyu yaguzwe na man united muri 2014, ategerejweho byinshi. Nyamara yaraje aribura burundu ndetse bigera naho afata umwanzuro wo gusohoka muriyi kipe akerekeza muri PSG aho yongeye akigaragaza cyane kugeza nubu.

Uwitwa Fred nawe ni umwe mubahenze man united, uyu musore waguzwe miliyoni 52 yari yitezweho ibitangaza bikomeye cyane ko yigaragazaga ku rwego rwo hejuru, gusa kugeza nanubu uyu yananiwe kwigaragariza buri wese wari umutezeho ibitangaza. Sibyo gusa kandi abitwa Henrick Mkhitaryan na Morgan Schneiderlin aba batwaye man united arenga miliyoni 57 nyamara aba bose ntakintu bigeze bamarira man united kuko mu gihe gito byabaye ngombwa ko morgan yigira muri everton mu gihe Mkhitaryan yagiye muri arsenal akagurana na Sanchez bikaba byarakozwe kugira ngo sanchez aze ku giciro gito.

Tukivuga kandi uru rutonde ntawakwibagirwa umukinnyi w’umuholandi Memphis Deepay wari ukiri umwana muto ariko akaba yaraje muri man united kwigaragaza bikanga neza. Uyu yabonye kwigaragaza bimwangiye muri man united ahita yerekeza nuri Lyon mubufaransa ndetse kuri ubu akaba ari kwitwara neza cyane. Ntitwakwibagirwa kandi abakinnyi nka Marcos Rojo na Daley Blind baguzwe na man united muri 2014 aba nabo bakaba bari bitezweho ibitangaza ariko bikaza kurangira babaye babi cyane.

Kuri uru rutonde rurerure kandi ntawasiga uwitwa Matteo Darmian waguzwe muri Torino yari umukinnyi ngenderwaho gusa yageze muri man united ahita abura burundu, hari benshi kandi bashobora batibuka abakinnyi bahamaze agahe gato cyane barimo nka Bastian Schweinsteiger wakinaga neza cyane muri Bayern ariko yagera muri man united akabura, siwe wenyine kuko nk’umukinnyi Radamel Falcao hari abatajya bibuka ko yanyuze muri man united bikamunanira ahagana muri 2014.

Uretse kandi aba 11 ntawasiga na Alexis Sanchez waguzwe na man united ariwe wari uhetse arsenal nyamara yagera old Trafford akabura inshundura neza neza, byanarangiye yigiriye muri inter de milan nubwo naho bikigoranye kwitwara neza. Si abakinnyi gusa kandi kuko Ferguson kuva yagenda no mu batoza ba man united byaranze guhera kuri David Moyes, Luis Van Gaal, Jose Mourinho, na Ole Gunnar bose byarabananiye ndetse binagaragara ko man united bizayigora kugaruka kumurongo yahozeho.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*