Dore ibintu 6 abagabo bifuza gukorerwa mu rukundo igitsinagore gikwiye kwitondera

Abagabo kenshi biragoye ko bavuga icyo baba bifuza mu rukundo, usanga bigoye cyane kuba bavuga icyo bashaka cyangwa icyo badashaka. Hari n’abo usanga batajya bavuga ikibashimisha cyangwa ikibababaza mu rukundo ,aba rero bahora bacecetse usanga bababara cyane mu rukundo kuko ibyifuzo byabobiba bitahajijwe bitewe no kutavuga.

Aha ushobora kwibaza uti ese ni iki abagabo bifuza mu rukundo? Uyu munsi Pamakio news yabateguriye urutonde rw’ibintu 6 abagabo baba bifuza mu rukundo.

1.Kubashima no kubataka

Abagabo bakunda ko uwo bari kumwe mu rukundo ababwira icyo abakundira,icyo bakora neza. Niba uri mu rurkundo n’umuntu cyangwa ari umugabo wawe ni byiza ko wamubwir icyo akora neza ,niba avuga neza,n’ibindi byinshi. Ibi bituma umugabo yishima kuko icyo aba yifuza aba yakibonye.

2. Kububaha

Abagabo bafata icyubahiro nk’urukundo Iyo umugabo abona ko utemera ibyo akora cyangwa ibyo akunda, cyangwa ibyo afite nk’imyumvire ye,abifata nko kutemera uwo ari we ndetse ko uba utamwubaha. Ugasanga yibaza ati”Niba uwo dukundana atubaha ibyo nkunda cyangwa uwo ndi we,ni gute ashobora kuba yambera umufasha w’ubuzima bwanjye,akamfasha kugera aho nifuza kugera?”

Niba uwo bari kumwe mu rukundo abona atamwubahira ubuzima ndetse na we atamwubaha nta kindi azifuza uretse kuba yamureka bagatandukana .

3. Imibonano mpuzabitsina

Iki cyo n’igihuriweho n’abagore ndetse n’abagabo gusa si ku kigero kimwe kuko abagore bo bakunda guhura n’abo bakundana cyane mu biganiro gusa abagabo bo baba bifuza n’imibonano mpuzabitsina.
Ese ibi bivuze ko abagabo bifuza gukora imibonano n’abo bari kumwe mu rukundo buri munsi kugira ngo yumve ko bari kumwe? Igisubizo ni Oya.

Kuri wowe uri mu rukundo ,niba umugabo muri kumwe ukabona agashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina, kumwereka ko muri kumwe ,ukamusoma ukamwereka ko umwishimiye bishobora kumushimisha kuko icyo aba ashaka si imibonano gusa ahubwo aba ashaka kumenya niba koko uri uwe.

4. Umwanya

Umwanditsi Deborah Tannen yanditse avuga ko abagabo mu rukundo baba bifuza ubwigenge mu gihe abagore bifuza urukundo cyane. Abagore bakunda kuba bahorana n’abo bakundana mu gihe abagabo bo baba bifuza umwanya kure y’abo bakundana.

Icyo umugabo aba ashaka n’umwanya wo gukora ibyo akunda, umwanya n’inshuti ze n’ibindi. Niba umugabo wawe ari kure yawe ntabwo bimushimisha ko umuhamagara buri kanya ahubwo azashimishwa no kumuhamagara nka 2 cyangwa 3 ubundi akongera gushimishwa no kugaruka ukamwakirana ubwuzu kuko wari umukumbuye yumva ko umwizera, ibyo biba bimuhagije.

5. Kumukoraho

Umugabo akunda ko umukunzi we amukoraho. Iyo umukunzi we amuturutse inyuma akamukora ku ijosi ndetse no mu musatsi ahita yumva ko akunzwe ibyo byanamurutira imibonano mpuzabitsina.

Uku kumukoraho biba ari nk’ubutumwa bumubwira buti”ndagukunda kandi ndashaka ko uhora wishimye kandi menya ko ndi uwawe, ko nzaguhora hafi igihe uzaba unkeneye ndetse ko nkwitayeho.

6. Umutekano

Abagore cyangwa abagabo bose bakunda kwifuza ko babaho batekanye mu rukundo. Ushobora kwibaza uti umutekano dushatse kuvuga hano ni uwuhe? Umutekano tuvuga hano ni ukumva ko utazamusiga, kumva ko aho yaba ari hose umwizeye, kandi yumva atekanye iyo abona akunzwe mu buryo yishimiye kandi bumunyuze.

Uru ni urutonde rw’ibintu 6 abagabo baba bifuza mu rukundo, niba uri umugabo uri gusoma iyi nkuru ,ese ibyifuzo byawe byose bikubiyemo hano? hari icyo ubonye twakongeramo? Ese hari icyo wabwira umukunzi wawe akagikora bitandukanye? Niba uri umukobwa se cyangwa umugore hari icyo waba ubonyemo ugiye gukosora mu rwego rwo gukunda neza umukunzi cyangwa umugabo wawe?

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*