David De Gea yarakariye bagenzi be bikomeye nyuma yo gutsindwa na Newcastle

Nyuma yuko manchester united itakaje undi mukino kwa Newcastle kuri ubu yicaye ku mwanya wa 12 n’amanota 9 mu mikino 8 ya shampiona imaze gukina, ndetse ikaba irusha amakipe atatu ya nyuma amanota atatu yonyine, ni ukuvuga ko itakaje undi mukino nayo yajya munsi y’umurongo utukura.

Iyi kipe kandi imaze imikino 11 itaratsindira hanze y’ikibuga cyayo, nyuma yuko itsinzwe na Newcastle igitego 1-0, umuzamu wa manchester David De Gea yakanguriye abakinnyi bagenzi be kuva mubyo barimo bagahaguruka bakagarura ikipe yabo mu murongo wo gutsinda dore ko mu mukino ukurikira bazakira ikipe ya Liverpool ndetse bikaba bivugwa ko ari nawo mukino watezwe umutoza Ole Gunnar Solskjaer utoza man united.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru sky sports David de Gea yagize ati: “ntamahirwe abyara igitego namwe twaremye, twugariye neza bishoboka. Kuri ubu ikipe yose ikwiye guhaguruka igakora akazi gakomeye ko kugarurira abafana ikongera gutsinda, nibyo koko dufite abakinnyi benshi bavunitse ariko ntabwo bikwiye kuba urwitwazo”.twe turi manchester united dukwiye kongera imyitozo ikomeye, tukarwana bishoboka ndetse tugatsinda imikino”.

Ubwo yabazwaga icyo abona cyo gukosora mu ikipe David de Gea yasubije ko kuri we muri manchester united hari byinshi cyane byo gukosora, icyakora akomeza avuga ko bagomba gukomeza kugerageza ibishoboka byose bakabyutsa ikipe yabo nubwo iri mu bihe bikomeye cyane. Yagize ati: “kuva nagera muri Manchester united ibi nibyo bihe bibi mbonye igize. Sinzi impamvu sinzi n’ibiri kuba. Ndasaba imbabazi abafana ariko tuzakomeza duhanyanyaze”. Kugeza ubu ikipe ya manchester united imaze gutakaza imikino itatu ya shampiona ndetse ikaba imaze gutsinda ibiri yonyine mu mikino umunani imaze gukinwa.

Ku munsi wa 8 wa shampiona yatsinzwe na Newcastle igitego 1-0 cyatsinzwe n’umwana muto witwa Matty Longstaff bikomeza gushyira manchester united mu kaga mu gihe iri kwitegura Liverpool mu byumweru bibiri bazahurira ku mukino w’umunsi wa 9 wa shampiona.

Uku niko imikino yo kuri iki cyumweru yagenze.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*