Cristiano Ronaldo yaturitse ararira kuri televiziyo ubwo yabazwaga kuri se.

Ubwo umukinnyi Cristiano Ronaldo yari ari mukiganiro kuri televiziyo yavuze agahinda gakomeye aterwa no kuba se wari umusinzi cyane atarabashije kureba umuhungu we ahinduka icyamamare atararangiza kubivuga yaturitse ararira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko ukinira Juventus akomoka mu gihugu cya Portugal, avuga ko se witwaga Dinis wahoze ari n’umusirikare yari umusinzi ku rwego rwo hejuru kuburyo byagoranaga no kuba yaganira nawe uyu papa we akaba yarapfuye afite imyaka 52 muri 2005. Cristiano Ronaldo yagize ati: “Data wambyaye sinigeze mumenya 100 ku 100, yari umusinzi ku rwego rwo hejuru. Sinigeze nganira nawe nk’umwana n’umubyeyi, byari bigoranye cyane”.

Cristiano Ronaldo nababyeyi be.

Umunyamakuru yabajije Cristiano impamvu atemba amarira iyo ari kuvuga kuri se, Ronaldo yagize ati: “impamvu nicwa n’agahinda ni ukuntu nabaye igihangange nkaba umukinnyi wa mbere ku isi ariko akaba atabasha kubireba, akaba atari kubibona, ntabwo yambona ndi gufata ibihembo ngo nawe abe yabifata mu ntoki ze, mbabazwa cyane nuko atigeze abasha kubona uwo nabaye we”.

Abajijwe ku bigendanye n’umugore we bafitanye abana batatu muri bane Cristiano yabyaye, yavuze ko ari umuntu wamufashije cyane, yakomeje avuga ko mu byukuri amukunda cyane. Yagize ati: “ni mama w’abana banjye, nanjye numva mwitayeho cyane’. Yakomeje agira ati: “uretse no kuba ari umugore wanjye ni n’inshuti yanjye, mufungurira umutima wanjye akamenya ikindimo, nawe akamfungurira uwe mu buryo bushoboka”.

Cristiano n’umufasha we.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34, amaze gutsindira imipira itanu ya zahabu, kuri ubu akinira ikipe ya Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

2 Comments

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*