Clarisse Karasira yagize icyo avuga mugihe yizihiza umwaka amaze akora muziki

Umuhanzikazi umaze kwigaruri imitima ya benshi hano mu Rwanda mu ndirimo gakondo, Clarisse Karasira wamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe harimo nka “Ntizagushuke, Gira neza, Twapfa iki” kuri ubu umaze umwaka akora umuziki nk’umwuga, yashimiye abafana be muri rusange kubwo gukomeza kumuba hafi.

Clarisse Karasira umaze umwaka mu muziki, kuri ubu akaba amaze n’igihe atandukanye n’inzu ifasha abahanzi izwi nka “Papa Boss” ya Alain Muku ariwe wari n’umujyanama we, dore ko aha ariho yakoreraga umuziki we mugihe cyingana nuwo mwaka.

Mu magambo yashyize ku rukuta rwe Instagram muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019, Karasira yavuze ko ashimishijwe cyane n’igihe amaze kingana n’umwaka akora umuziki we nk’umwiga. Yagize ati “Muraho neza! Umukobwa w’Imana n’Igihugu ndabasuhuje, ndanezerewe cyane ku bw’ibi bihe nizihiza umwaka ntangiye umuziki mu buryo bw’umwuga, nifuje cyane kubashimira urukundo mwangaragarije inganzo y’umutima irogera kandi ndashimira Imana cyane yo yasohoje umugambi wayo.”

Yakomeje agira ati“Ibikorwa byiza bije ni byinshi nizeye ko iyo ntambwe tuzakomeza kuyiterana inganzo y’umutima yogere ni cyo nifuza, inzira iracyari ndende imihigo irakomeje.”

Tubibutsa ko uyu muhanzikazi aherutse guahyira hanze indi ndirimbo ye nshya yise “Uzibukirwa ku ki” iyi ndirimbo ikiba inakunzwe cyane.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*