Byinshi kukigo cy’imari cya amasezerano Community Banking, yaje ari igisubizo ku banyarwanda.

Amasezerano community banking ni ikigo cy’imari iciriritse gikorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda ikaba yaratangiye imirimo yayo bwa mbere mu mwaka wa 2006, itangijwe n’amatorero, imiryango ya gikristo ndetse n’abantu ku giti cyabo b’abakristo.

Imwe muntego zari zigamijwe hatangizwa iki kigo zari ugufasha kuzana impinduka zifatika mu buzima bw’abanyarwanda banyuranye batishoboye kandi batafite uburyo buborohereza kuri serivisi z’imari. Bahereye kuri servisi zo kuzigama no kuguriza kuri abo bantu bari bafite ubushobozi buciriritse mu rwego rw’imari.

Servisi z’iyi bank mugihe gito zatangiye guhindura ubuzima bw’abayigannye nkuko twagiye tuganira na bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Rubavu, rusizi na nyamasheke bakaba icyo bahurizaho aruko iyi bank yabakuye mu bwigunge dore ko ababashije kuyigana bose yabahaga inguzanyo nta ngwate babanje gusabwa, ibyo rero byatumye bazamuka mu mibereho yabo ndetse bibateza imbere mu buryo bufatika.

Ubuyobozi bwa amasezerano community banking butangaza ko butazigera buhwema gukomeza gufasha abakora ubuhinzi n’ubworozi si abo kandi gusa kuko iyi bank yashyizeho n’uburyo bwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugera ku mari bitabagoye bityo bikanabasha gutangiza imishinga ibabyarira inyungu. Aba kandi bazajya bahabwa inguzanyo nta ngwate basabwe ndetse bishyure n’inyungu nkeya kubera ko bazajya batanga inyungu ya 15%. Kuriyi ngingo bakomeza bavuga ko urubyiruko rubyifuza ruzajya ruzana imishinga maze iyi bank ikaba yabafasha kugura ibikoresho byo gutangiza umushinga.

Iyi bank sibyo ikora gusa kuko uretse gutanga inguzanyo ku bayigana inafasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bitazana inyungu ahubwo bagamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda. Aha harimo nko gufasha abaturage kwiyubakira ubwiherero bugezweho, gufasha ibigo by’amashuli kwagura umubare w’ibyumba by’amashuli bakabaha inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire y’inyungu ya 16%.

Ubwo twaganiraga n’ubuyobozi bw’iyi bank bwanadusobanuriye zimwe muri servisi zinyuranye batanga ariko hakaba harimo na zimwe zirimo akarusho. Hari nk’inguzanyo yitwa iy’ingoboka ‘Express’ aho ushobora gusaba inguzanyo ako kanya ugahita uhabwa amafaranga uwo munsi. Iyi nimwe mu ngingo zituma bakangurira abanyarwanda kugana iki kigo cy’imari kugira ngo bajye bahabwa amafranga batabanje gusiragizwa. Iyi banki kandi ntiyigeze isiga n’imiryango ya gikristo itandukanye dore ko ibafasha mu kugura ibyuma, ibikoresho bitandukanye ndetse n’abakeneye kwagura cyangwa kubaka insengero bakaba bashobora guhabwa inguzanyo ku buryo bworoshye.

Iyi banki kandi mu ikoranabuhanga ntiyasigaye inyuma kuko mu gihe usanzwe uri umunyamuryango wayo ntibigusaba ko burigihe ujya kuri banki gusabayo servisi ahubwo ushobora kwifashisha telefone yawe ugakoreraho igikorwa cyose ushaka ndetse ukaba wasabiraho na servisi zitandukanye. Gufungura konti muriyi banki ni ubuntu kubera ko umukiliya ni umwami muriyi banki, servisi zaho zirihuta kandi zigakorerwa mu mucyo.

Iyi banki imaze kwagura amarembo kuko ifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu harimo nka nyabugogo, bugesera, kicukiro, rusizi Rubavu ndetse n’ahazwi nko kunkuru nziza mu mujyi rwa gati bakaba baramaze kuhashinga ibirindiro ari naho ifite ikicaro gikuru.

Amasezerano community banking ushobora no kubabaza ikibazo cyose wifuza ukoresheje imirongo yabo itandukanye irimo nka telefone yabo ariyo: 0788308936

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*