Byatunguranye ubwo amerika yatangazaga ko yifuza ko uburusiya bugaruka mu muryango w’ibihugu bikize G7.

Kuri uyu wa gatatu perezida wa amerika Donald trump yavuze ko yifuza igihugu cy’uburusiya kigaruka mu muryango w’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi kabone nubwo icyo gihugu kikigenzura intara ya Crimea ari nayo yatumye gikurwamo muri 2014.

Uburusiya bukaba bwarakuwe muri G7 ihuriweho n’ibihugu bikize cyane ku isi, nyuma yaho bwaregwaga kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga imipaka y’ibindi bihugu maze bukigarurira ikirwa cya crimea icyo gihe cyabarizwaga kuri Ukraine.

Uyu muryango kuri ubu ugizwe n’ibihugu birindwi gusa, urateganya gukora inama izahuriza hamwe abayobozi b’ibyo bihugu mu mujyi wa Biarritz ubarizwa mu majyepfo y’ubufaransa guhera kuri uyu wa gatandatu, perezida wa amerika avuga byaba byiza cyane perezida Putin w’uburusiya yongeye kugaragara muriyo nama. Nyamara nubwo Trump yavuze gutya ibindi bihugu bigize uwo muryango ntakintu biratangaza niba byifuza ko uburusiya bwagarukamo bikongera kuba umunani nkuko byahoze.

Uyu muryango wa G7 kuri ubu ugizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, leta zunze ubumwe za amerika, ubwongereza, ubudage, ubutaliyani, ubufaransa ndetse n’ubuyapani. Nyamara wumvise ngo ni umuryango w’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi byagutangaza kuko nk’ubushinwa ni ubwa kabiri ku isi nyuma ya amerika ariko ntibuba muri uyu muryango, ni mugihe uburusiya bashaka kugaruramo kuri ubu bubarizwa ku mwanya wa 12.

Iyi nama izatangira kuwa gatandatu ikarangira kuwa mbere yanatumiwe abayobozi batanu bo muri afurika aho na perezida w’u Rwanda ari mu batumiwe.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*