Byamaze kwemezwa ko Paul Pogba azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 12.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko umukinnyi we Paul Pogba atazagaruka mu kibuga mu gihe cya vuba ndetse yemeje ko atazagaruka mbere y’ukwezi kwa 12.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze igihe mu mvune yagize ku kagombambari yahuye nayo mu kwezi kwa cyenda. Uyu amaze gukina imikino itandatu gusa kuva uyu mwaka mushya w’imikino watangira, ibi byose kandi byaje bikurikira amakuru menshi yerekezaga uyu musore mu ikipe ya Real Madrid mukwezi kwa karindwi.

Nubwo uyu yari amaze iminsi ari kuruhukira I dubai kugira ngo abanze ave mu mvune neza ariko kuri ubu ntacyo byatanze kubera ko agiye kumara ikindi gihe kirenga ukwezi hanze nkuko byatangajwe n’umutoza we.

Solskjaer yagize ati: “sinizeye ko dushobora kumubona mu kibuga mbere y’ukwezi kwa 12. Aracyari hanze ikindi gihe rwose” ibi yabivuze nyuma y’umukino iyi kipe ya Manchester united yatsinzemo Norwich ibitego 3-1. Yakomeje agira ati: “Pogba aracyakeneye igihe kini cyo kuva mumvune neza kugira ngo abone kugaruka mu kibuga azagaruka mukwezi kwa 12 byibuze kumukino wa Sheffield united”.

Ubwo yari ari I dubai Paul Pogba yafotowe ari kumwe n’umutoza Zinedine Zidane wa real madrid ndetse abantu batangira gutekereza niba hari ibiganiro byo kujya muri real baba baragiranye. Ariko umutoza wa Manchester united yabihakanye ndetse yemeza ko Pogba ari umukinnyi wa man united no mugihe kizaza.

Ifoto Paul Pogba yafotowe ari kumwe n’umutoza Zinedine Zidane wa real madrid.

Mu mukino man united yakinnye kucyumweru itari kumwe na pogba yatsinze Norwich ibitego 3-1 bituma irangiza imikino ine yarimaze idatsinda muri shampiona ndetse kuri ubu iyi kipe ikaba yageze ku mwanya wa 7 ivuye kuwa 14. Man united izacakirana na Chelsea kuri uyu wa gatatu mu gikombe cya carabao cup mbere yuko bakina na Bournemouth muri shampiona kucyumweru.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*