Byamaze kwemezwa ko Karasira Clarisse ariwe wikuye mu masezerano yari afitanye na Alain Muku.

Nyuma y’inkuru zitandukanye zivuga ko umuhanzikazi Clarisse Karasira atakibarizwa mu nzu y’umuziki yitwa ‘Boss Papa’ isanzwe ihagarariwe na Alain Mukurarinda (Alain Muku), kuri ubu byemejwe ko Clarisse Karasira ubwe ariwe wafashe icyemezo cyo guhagarika ayo masezerano.

Mu itangazo ryemejwe n’impande zombi rivuga ko uyu muhanzikazi atakibarizwa mu bahanzi bafashwa na Boss Papa label ya Alain Muku. Iri tangazo rigaragaza neza ko habayeho gusesa amasezerano yahuzaga izi mpande zombi rikaba ryasomewe imbere ya camera ndetse amashusho agahita ashyirwa ku rubuga rwa youtube rw’iyi nzu itunganya imiziki ya Boss papa. Uwitwa Amandine usanzwe akorana na Alain Muku yatangiye agira ati:
ubuyobozi bwa Boss Papa label buramenyesha muri rusange abakunzi b’indirimbo ndetse by’umwihariko b’ibihangano by’umwimerere nyarwanda ko kubera impamvu ze bwite, Umuhanzikazi Clarisse Karasira yamaze gusesa amasezerano yo kumuhagararira mu buhanzi yari afitanye na label ya Boss papa”. Sibyo gusa kandi kuko Clarisse Karasira nawe yasomye igice cya nyuma cy’iri tangazo kigira kiti: “nyuma y’iri tangazo rero rishyizwe ahagaragara n’impande zombi ndabamenyesha ko kuri ubu ntakibarizwa muri iyi label ya Boss Papa”.

Nkuko amakuru dukesha Kigali today abivuga nuko ibaruwa isezera kuri alain muku yari yaranditswe mu gihe kirenga icyumweru gishize ndetse uyu muhanzikazi akaba yarashakaga ko ryakabaye ryarasomwe mu minsi yashize ariko ntibize gukunda. Nubwo atarabyemeza ku giti cye bivugwa ko Karasira yikuye muri aya masezerano kubera ko hari abaterankunga benshi bari bamaze igihe bashaka kumufasha b’abanyamahanga, ariko bakamubwira ko bazamufasha aruko atakiri mu maboko ya alain muku.

Nkuko byagiye bitangazwa kuva mbere bivugwa ko uyu muhanzikazi Clarisse Karasira yari afite amasezerano atandukanye n’ayabandi bahanzi nka Nsengiyumva Francois (igisupusupu) nabo babarizwa muri boss papa nkaho bagaragaza ko indirimbo zose za Karasira yazishyiraga ku rubuga rwe bwite rwa youtube mu gihe izabandi bahanzi zishyirwa ku rubuga rwa youtube rwa Boss Papa.

Karasira Clarisse yamenyekanye cyane muri uyu mwaka yari amaranye na Alain Muku akaba ari nabwo yasohoye indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka twapfaga iki, ntizagushuke, ubuto ndetse n’izindi zikunzwe cyane.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*