BREAKING NEWS: Eliud Kipchoge wo muri Kenya yesheje agahigo kurusha abandi ku isi mu gusiganwa. (Amafoto)

Eliud Kipchoge ukomoka mu gihugu cya kenya asanzwe ari umukinnyi (umunonotsi) usiganwa ku maguru, uyu rero amaze kwesa umuhigo utarakorwa utareswa nuwari wese ku isi kuko muriki gitondo abashije kwiruka marathon (42km) munsi y’amasaha abiri bikaba byari bitarakorwa n’undi muntu uwari we wese mu mateka ya marathon.

Uyu yesheje agahigo muriki gitondo mu marushanwa yaberaga mumujyi wa Vienne muri Autriche ndetse akaba abashije kwiruka izi kilometero 42 mu isaha imwe n’iminota 59 ndetse n’amasegonda 40 (01:59:40’) uyu akimara kwesa uyu muhigo yagize ati: “ubu noneho dufite gihamya ko umuntu afite ubushobozi bwo kwiruka Marathon mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri”. Kugeza ubu ibinyamakuru bikomeye ku isi byamaze kumwandikaho inkuru zitandukanye zimushimagiza.

Nk’ikinyamakuru ‘the telegraph’ cyo mu bwongereza cyavuze ko umuhigo uyu mugabo ashyizeho ari amateka azahora yibukwa mu mibereho y’ikiremwamuntu, bakomeje bavuga ko uyu akwiriye ibihembo byose ndetse n’impeta zishimwe zose zishoboka. Eliud Kipchoge yari yabitangaje mbere yuko ajya gutangira iri siganwa ko uyu munsi ashaka gukora agahigo akiruka marathon (42km) mu gihe kitageze ku masaha abiri.

Abantu benshi babaye nk’abahinyuza ibyo yavugaga bitewe nuko abandi bose byari byarabananiye ariko uyu biza kurangira aberetse ko kuri we kwiruka ari ikintu yavukanye nacyo muri we.

Uyu mugabo uretse abantu benshi batangariye ukwiruka kwe akaba yari yashyigikiwe cyane n’umugore we Grace ndetse n’abana be bose bakaba bari baje kwihera ijisho.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*