Bobi Wine wabujijwe kuririmba yemeje ko Museveni adashobora kuva kubutegetsi nibakomeza kumwinginga.

Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine mu buhanzi kuri ubu akaba ari umudepite, yatangaje ko igishoboka kugira ngo Museveni ave ku butegetsi ari ukumwigomekaho gusa kuko mu buryo busanzwe bidashoboka ko yazavaho.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu nyuma y’amasaha macye polisi ya Uganda imubujije gukora igitaramo yari yateguye mu kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Uganda. Uyu mugabo wamaze kwemeza ko aziyamamaza ku mwanya wa perezida mu matora azaba muri 2021 ndetse akaba yaratangaje ko yiteguye guhangana na perezida Museveni umaze iminsi imyaka 33 ku butegetsi.

Uyu mugabo w’imyaka 38 gusa yinjiye muri politiki mu mwaka wa 2017 ariko kuva icyo gihe kugeza ubu agenda yiyongera abayoboke bashya umunsi kuwundi. Uyu kandi avuga ko we n’ishyaka rye bavugira abakene n’abandi bababaye ndetse indirimbo ze nyinshi zikaba zibanda ku butabera na demokarasi. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu mabara y’umutuku y’ishyaka rye rya people power bobi wine yavuze ko perezida Museveni ari umunyagitugu.

Mu magambo ye yagize ati: “abanyagitugu ntawubaguyaguya ngo bave ku butegetsi, abanyagitugu bigomekwaho. Perezida Museveni afitiye ubwoba ibitekerezo duhagarariye”. Bobi wine kandi yavuze ko kuba polisi yamubujije gukora igitaramo ari igihombo gikomeye ku baturage batoya kuko hari umubare munini w’abantu bari gucuruza ibintu bitandukanye ku bitabiriye igitaramo none bakaba babihombeyemo cyane ndetse bikaba bibagiraho ingaruka mbi.

Kugeza ubu Bobi Wine yemeza ko kuva mu mwaka wa 2017 polisi imaze kuburizamo ibitaramo bye bibarirwa muri mirongo.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*