BLACK HAWK DOWN: Sobanukirwa byinshi ku gitero cyatumye Abanyamerika batinya no kuza gutabara mu Rwanda mu 1994.

Itariki ya 03 Ukwakira 1993 mu mujyi wa Mogadishu muri Somalia habereye imirwano yagiye cyane cyane mu mitwe y’abanyamerika kuburyo ntanumwe uteze kuyibagirwa.

Ni imirwano kandi yatangijwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika bikozwe n’abakomando bari mu mutwe witwaga ‘Black Hawk’ cyari igitero kigamije gufata cyangwa kwica General Mohamed Farrah Aidid wari umukuru w’inyeshyamba zari zarigometse ku butegetsi mu gihugu cya Somalia nyamara nyuma gutangiza icyo gitero ibyabaye ku banyamerika ni ibintu batigeze batekereza na gato ahubwo abo bari bagiye guhiga barabahindukiramo barabahiga aribo.

Imwe mu mpamvu abantu benshi bagaruka kuriyi mirwano nuko Amerika yatakarijemo abasirikare benshi mu gihe gito cyane, icyo gihe abasirikare 18 ba Amerika bahise bahagwa nubwo abanya Somalia barenga igihumbi nabo baguye muriyo mirwano. Iyi mirwano yatumye Amerika ihindura ibyo yatekerezaga byose ndetse yahise ihindura politike yayo kuri Somalia, ingabo zose zari ziri muricyo gihugu zahise zicyurwa. Iyi mirwano kandi yanditsweho ibitabo byinshi ndetse hasohoka na film nyinshi zayivuzeho.

Binavugwa ko uku gukubitwa n’inyeshyamba zo muri Somalia ndetse abasirikare bangana gutya bakahagwa biri mu byatumye Amerika itinya kuza gutabara mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho wa 1994 ubwo habaga jenoside yakorewe abatutsi. Mu 1995 kandi Gen. Mohamed Farrah wihanije ingabo za Amerika akaba yari anayoboye inyeshyamba za ‘somali national alliance’ yahiritse ku butegetsi perezida wari uriho witwaga Siad Barre.

Uyu niwe Gen. Farrah Aidid

Icyakora uyu nawe ntibyaje kumuhira akigera ku butegetsi kubera ko mukwa 7, 1996 Farrah Aidid ningabo ze abo bagiye mu mirwano na Osman Ali Atto wahoze ari inshuti ndetse Farrah Aidid aza kurasirwa muriyo mirwano nubwo atahise apfa, ariko yaje guhitanwa n’umutima ubwo bari bari kumuvura icyo gikomere.

Guhera icyo gihe kugeza nubu igihugu cya Somalia ntikiragira amahoro ndetse imitwe y’iterabwoba kuri ubu niyo ihabarizwa ku bwinshi ariko by’umwihariko uwitwa al-shabab wo ukaba umaze kugarika ingogo ku rwego rwo hejuru.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*