Biteganyijwe ko perezida Kagame na Nkurunziza bahurira i Bukavu muri Dr congo

Nkuko byaramutse bitangazwa nibinyamakuru by’I Burundi biravugwa ko kuri uyu wa kabiri perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Pierre Nkurunziza biteganyijwe ko bahurira I Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko aba bayobozi bazahurira mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inzu ikomeye y’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi (Laboratoire Agricole), bikaba biteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019. Uretse aba ba perezida Kagame na Nkurunziza kandi uwo muhango uzanitabirwa n’uwahoze ayobora Congo bwana Joseph Kabila ndetse na perezida uriho ubu ariwe Felix Tchisekedi ari nawe uzaba ayoboye uwo muhango.

Iyi nzu y’ubushakashatsi ikaba ikora ibirebana no guteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu karere ka Africa y’uburasirazuba niyo hagati. Ikindi gishya kandi nuko muri uwo muhango aribwo bwa mbere perezida Tchisekedi azaba ahuye nuwo yasimbuye Joseph Kabila kuva bahererekanya ubutegetsi mukwezi kwa mbere uyu mwaka. Impungenge zigihari ni kuri perezida Nkurunziza w’u Burundi utaremeza niba koko azaza dore ko kuva mu mwaka wa 2015 bagerageza kumuhirika kubutegetsi atarongera gusohoka mu gihugu.

Biramutse bibaye perezida Nkurunziza na Kagame bagahura byaba bibaye ubwa mbere kuva mu mwaka wa 2015 mbere yuko mu Burundi haduka imvururu zishingiye ku matora zanatumye Abarundi benshi cyane bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*