Biravugwa ko Diamond Platnumz yateye inda umukobwa utarageza n’imyaka 20.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania aravuga ko umukobwa w’umunya Tanzania w’imyaka 19 gusa witwa Lulu Diva atwite inda ya Diamond Platnumz.

Ni inkuru zatangiye gusakara mu kwezi kwa karindwi, ubwo hasohokaga amashusho y’uwo mukobwa na Diamond bahuje urugwiro ku buryo bukomeye. Ni amashusho yafatiwe mugitaramo cyo kumurika alumubu y’umuyobozi wingirije wa wasafi Romy Jones (Wasafi ni inzu itunganya imiziki ikuriwe na Diamond Platnumz).

Diamond Platnumz wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka utanipenda, Tetema na african beauty ubwo yavugaga kuri ibi yavuze ko nawe abibona bicicikana kuri internet ariko atazi uwabizanye ndetse n’mvano yabyo. Diamond yavuze ko ntamubano numwe afitanye nuwo mukobwa, yasabye ko umuntu waba ari gukwirakwiza ibihuha yabihagarika abantu bakajya bubahana.

Kugeza ubu hari ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzania byemeza ko Lulu Diva, gusa kugeza ubu yaba uwo mukobwa cyangwa diamond ntanumwe ubyemeza. Hari n’amakuru avuga ko umubyeyi ubyara diamond ubwe azi neza ko diamond yateye inda uwo mukobwa ndetse akaba azi neza ko banafitanye umubano ukomeye.

Uyu muririmbyi wo muri Tanzania azwiho gukunda abagore kuburyo bukabije, aya makuru kandi tubibutseko asohotse mu gihe we n’umugore wasaga nkaho ari mushya witwa Tanasha bari kwitegura umwana wa mbere amutwitiye. Nyamara uwo akazaba ari uwa kane kuri diamond dore ko abandi batatu abafitanye n’abandi bagore babiri. Guca inyuma abagore be byo si ibya vuba kubera ko ubwo Zari yari amutwitiye umwana nabwo yamuciye inyuma atera inda undi mugore witwa Hamissa Mobetto ndetse kugeza ubu bikaba byemezwa ko abo bana barutana iminsi micye cyane.

Abafana ba diamond bagiye bavuga bitandukanye kuri uyu mukobwa mushya witwa Lulu, bamwe bagura bati wa mukobwa we umenyeko umuhehesi ahora ari umuhehesi, abandi bati diamond agiye kuba imfizi y’akarere n’ibindi byinshi cyane. Mbere yuko Tanasha atwara inda ya Diamond yabanje kugirwa inama zitandukanye abwirwa ko diamond atari umuntu wo kubana nawe ndetse ko azamubabaza.

Mu kwezi gushize ubwo aya makuru yari amaze gukwirakwira Tanasha yahise atanga gasopo kuri diamond, avuga ko akunda diamond ariko naramuka amuciye inyuma batazacana uwaka.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*