Biratangaje! Dore uburyo 5 wakoresha ukaryoshya umusatsi wawe

Ese umusatsi wawe waba ujya ukugora ukabura uko ubigenza?
Ese wumva ushaka kugumana umusatsi naturele(utarimo produit) ariko bikakugora ,ugafata umwanya ubitekerezaho ariko ukabiburira igisubizo? Icara utuze kuko Pamakio News tugufitiye igisubizo ,reka guhangayika kuko uyu munsi twagiteguriye uburyo butane bwagufasha gukemura icyo kibazo.

Uburyo bwa;

1.Gushyiramo amabara(teinture)

Buri mukobwa akunda kwambara imyenda y’amabara cyangwa yajya kugura ikintu akabanza kwita ku ibara ,none kuki utashyiramo ibara runaka mu musatsi wawe?Byongera ubwiza kandi bigaragara ko wahindutse ku mutwe utahoranye ibintu bimwe. Nushyiramo ibara runaka ushaka biba byiza iyo ushyizemo iritamaramo igihe kugira ngo bitazangiza umusatsi wawe.

2. Imiringa

Buri mukobwa aba afite imiringa ,amaherena n’ibindi niba ufite umusatsi muke biba byiza iyo wambaye n’amaherena maremare kandi manini. Ayo maherena afasha mu kongera ubwiza ku isura ndetse no gutuma abantu babona ko uberewe n’imisatsi mike kurusha uko waba ufite imisatsi myinshi.

3.Gushyiramo gel

Gel ni amwe mu mavuta yo mu mutwe atuma umusatsi uryama ku mutwe.Biba byiza iyo ufite umusatsi wa naturel gusigamo amavuta ya gel maze ukaryama ku mutwe. Umusatsi uhita usa neza ugasanga abantu bose bari kwibaza uko waba wabigenje kugira ngo umusatsi wawe ube mwiza bigeze aho.

4.Gukaragisha

Gukaraga umusatsi biragufasha kuko ntabwo bimaramo igihe gito kandi biroroshye kuwukaraga kuruta uko washyiramo ikindi kintu icyo ari cyo cyose ,kuko bitindamo ntago ufite kwibaza icyo uzashyira mumutwe mu gitondo cyangwa icyumweru gitaha kuko bitanga n’amahoro.

5.Kwigirira icyizere.

Nyuma na nyuma ikintu kigufasha kuryoshya umusatsi wawe ari ukwigirira icyizere ukumva ko uko umusatsi wawe umeze cyangwa ungana uko ari ko kose ntacyo bigutwaye.Nk’iyo ufite muke ukumva ko ugomba kuwugira mwiza , waba ufite muremure bikaba uko.

Niba wumva ibitekerezo byose byashize by’uko wagira umusatsi wawe wikwigora ahubwo wugenze uko wowe ubishaka maze witurize

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*