Big Fizzo mu bahanzi bazafasha Social Mula kumurika Album ya “Ma Vie”

Tariki 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Social Mula azahamurikira umuzingo (Album) ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zamuranze mu rugendo rw’imyaka irenga itandatu amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi.

Umuhanzi Mugwaneza Lambert washyize imbere injyana ya R&B ageze kure imyiteguro yo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Ma Vie” imaze iminsi ikunzwe. Ni album azamurika ashyigikiwe n’abahanzi nyarwanda ndetse na Big Fizzo wahesheje ikuzo umuziki wo mu Burundi.

Ni mu gitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi King James uherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire”, umuhanzi w’umurundi Big Fizzo wakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo nka “Ndakumisinze”, “Munyana”, “Bajou”. Uyu muhanzi kandi yagize igikundiro cye binyuze mu ndirimbo “Indoro” yakoranye n’itsinda rya Charly&Nina.

Big Fizzo ategerejwe i Kigali mu gitaramo Social Mula azamurikiramo Album “Ma Vie”

Urupapuro rwamamaza imurika ry’iyi album “Ma vie” rugaragaza ko hari n’abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bazatangazwa. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150, 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Iyi alubumu “Ma Vie” izaba iriho indirimbo zose yakoze mu gihe cy’imyaka itandatu amaze akora umuziki nka “Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” n’izindi.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu bakora injyana ya R&B, indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo zifasha imitima ya benshi y’abarurimo.

Yatangiye kwamamara akorera umuziki muri Studio y’Ibisumizi ubwo yasohoraga indirimbo ze zirimo “Abanyakigali” akomereza ku zindi zirimo ‘Mu Buroko’ kugera kuri ‘Ma Vie’ yatumye amenyekana no hanze y’u Rwanda.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*