AUSTRALIA: Byatunguye benshi ubwo ibinyamakuru byose bikomeye byasohotse nta nkuru nimwe irimo.

Muri iki gitondo mu gihugu cya Australia ibinyamakuru bikomeye cyane bigera ku icyenda, byunze ubumwe maze bikora ibintu bidasanzwe, byiyemeza gusohora ibinyamakuru bitarimo inkuru nimwe bakaba babikoze bagamije kwamagana amategeko ya leta abangamira abanyamakuru.

Ibyo binyamakuru byose bikaba byasohotse uyu munsi inyuma handitseho izina ry’ikinyamakuru, ubundi imbere bashyiramo imirongo y’umukara gusa maze ku mpera bateraho cachet yanditseho ngo ‘ibanga’.

Bavuga ko bakoze ibyo bagamije kwamagana amategeko mashya yashyizweho ariko akaba abangamiye abanyamakuru, bavuga ko ababangamiye mu rwego rwo gutara no gutangaza amakuru ndetse bakaba bavuga ko ayo mategeko agamije kwimakaza guhisha ibyo abaturage bakeneye mu kumenya.

Ku ruhande rwa leta, bavuga ko ntakibazo bafitanye n’itangazamakuru ndetse ko babashyigikiye ariko ko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. Ibi bije nyuma yaho mu kwezi kwa gatandatu yateye ku biro by’ikigo cya Australia gishinzwe itangazamakuru (ABC: Australian Broadcasting Corporation), ndetse icyo gihe yahise ikomereza no kurugo rw’umunyamakuru ukorera News corp Australia, ni ibintu abantu bose bamaganye cyane.

Ikigo cya Australia gishinzwe itangazamakuru (ABC: Australian Broadcasting Corporation).

Abanyamakuru batandukanye ndetse n’amashyirahamwe yabo, avuga ibi bitero byakozwe kubera inkuru zari ziri gutegurwa zo kumena amabanga. Ni amakuru arebana n’ibyaha by’intambara ndetse n’andi avuga ko hari inzego z’ubutegetsi zikora amaperereza ku buzima bwite bw’abaturage. Iki gikorwa cyo gusohora ibi binyamakuru bidafite inkuru cyashyigikiwe bikomeye n’ibinyamakuru bindi birimo television zikomeye ndetse n’ibinyamakuru byandika kuri internet.

Abinyujije kurubuga rwe rwa twitter, umuyobozi wa News corp Australia yashyizeho ifoto igaragaza neza uko ibinyamakuru byasohotse bisa uyu munsi nta nkuru nimwe irimo ndetse yandikaho ati: “ni ibiki bari kugerageza kumpisha”. Muri iki cyumweru leta ya Australia yashimangiye ko hari abanyamakuru bazakurikiranwa bitewe nibyo polisi yamaze kubabonaho. Minisitiri w’intebe w’cyo gihugu we yavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru ari ngombwa ariko ko byose bigomba kujyana n’igihugu kigendera ku mategeko.

Kuruhande rw’abanyamakuru bo bavuga ko mu myaka 20 ishize, hamaze gutorwa amategeko menshi abangamira ubucukumbuzi kw’itangazamakuru ibyo bigatuma abaturage Babura uburenganzira bwabo bwo kumenya ibyo bemerewe. Guhera mu mwaka ushize, ubwo muri Australia hatorwaga itegeko ryo kurwanya ubutasi ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko biri kubuzwa gukora ku makuru akomeye arebana n’igihugu.

IBITEKEREZO

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Your email address will not be published.


*